Nyabihu: Amashanyarazi akomoka ku zuba yatumye batandukana n’icuraburindi
Abatuye mu Mudugudu wa Munanira, mu Kagari ka Gasizi mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu bavuga ko kuba batuye ahataragezwa imiyoboro y’amashanyarazi bitakiri imbogamizi kuri bo yo guhabwa amashanyarazi kuko bagiye gukoresha akomoka ku mirasire y’izuba bityo bagatandukana n’icuraburindi.

Kuri uyu wa 04 Werurwe 2020, ubwo Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ku bufatanye n’Umurenge wa Jenda yari mu bukangurambaga busobanura imikoreshereze y’amashanyarazi akomoka ku zuba, abatangiye kuyafata bavuze ko abafitiye akamaro kanini.
Mu gihe kugeza imiyoboro y’amashanyarazi mu duce twose mu gihugu bishobora gufata igihe, hari uduce twagenewe kuzahabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro munini ibi bikazaba igisubizo kizafasha kugera ku ntego igihugu kiyemeje yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze umwaka wa 2024.

REG igenda ikora ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage batuye mu bice byagenewe guhabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari kwitabira kugura no gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba na bo bakiteza imbere.
Aya mashanyarazi kuyabona no kuyashyira mu ngo birihuta kandi ntibigoye, igisabwa ni ukumva ko ari amashanyarazi meza, kandi hari ibyo yakora nk’ayo ku muyoboro rusange.
Byiringiro Fabien atuye Mu Mudugudu wa Kagano, amaze amezi atandatu akoresha amashanyarazi y’izuba. Avuga ko kuva yatangira gukoresha umurasire hari byinshi byahindutse mu buzima bwe.

Yagize ati : «Ni byiza cyane. Ubuzima bwarahindutse ndetse na nimugoroba abana baba barimo kwiga nta kibazo, n’abana barabyishimira cyane.»
Uwayo Nayigiziki Claudine na we utuye muri Kagano avuga ko na we yatangiye gukoresha umurasire.

Ati «Twe tumaze imyaka itatu dukoresha umurasire. Dufite televiziyo, tureba indirimbo, tugacana nijoro hakaba habona, mbese ntitugicana amatoroshi twarabyishimiye ndetse twarangije no kwishyura ».
Mukayuhi Ziripa utuye mu Kagari ka Kareba na we avuga ko aya mashanyarazi yabakijije agatadowa .
Yagize ati : “Twe aya mashanyarazi aradufasha, usanga abana bacu babyishimiye biga neza, ntitugicana agatadowa kaduteraga imyotsi mbese ubuzima ni bwiza.”

Nk’uko imibare ibigaragaza, ingo zisaga 52.8% mu Rwanda zifite amashanyarazi, zirimo izigera kuri 38.5% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari ndetse n’izisaga 14.3% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
Ohereza igitekerezo
|