Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amaze kugabira batandatu bamwiciye

Belgique Edouard utuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango amaze kugabira abantu batandatu bamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Belgique avuga ko kubabarira no kwiyunga ari byo bimuha amahoro kandi byubaka n'abandi
Belgique avuga ko kubabarira no kwiyunga ari byo bimuha amahoro kandi byubaka n’abandi

Belgique avuga ko umutima wo gufasha abamuhemukiye muri Jenoside yawutewe no gushaka kugarura ubumwe mu Banyarwanda haba ku bakoze Jenoside n’imiryango bahemukiye nk’uko biri mu mahame y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje kugenderaho.

Avuga ko abamwiciye umuryango benshi ari abaturanyi bari basanganywe, bagize intege nke za kimuntu bakemera kwica inzirakarengane ariko ko kubihimuraho ntacyo byari kumugezaho ahubwo yahisemo kubababarira.

Belgique avuga ko Jenoside imaze guhagarikwa abamwiciye batangiye kujya bamubona bakamuhunga we na bagenzi be, na byo agasanga ari ikindi kibazo ndetse we atangira kumva yabababarira anabishishikariza abandi bacitse ku icumu rya Jenoside.

Belgique amaze kubona ko Inkiko Gacaca zitangiye imirimo yazo kandi abamwiciye bagafungwa yahisemo kwita ku miryango yabo yari isigaye agamije gukomeza kwerekana ko kugira neza ari byo bitanga ubuzima.

Ku nshuro ya mbere yasabye abo mu muryango we basigaye kubabarira ababahekuye ntibabarihishe imitungo ko bazashaka iyindi, hakurikira gufasha abagize imiryango yamwiciye.

Urugero ni umuryango wa Habinshuti François ari na we wazanye igitero cyo kwica se wa Belgique, yamara gufungwa umugore we akitaba Imana Belgique akiyemeza kwita ku mfubyi zari zisigaye.

Agira ati, “Uyu Habinshuti ni we wazanye igitero kica data kandi abantu bose bari baranze kumwica bavuga ko ari imfura, nyamara nabonye bamufunze n’umugore apfuye nkajya njya kureba abana be mbasubiza mu mashuri nkabagaburira”.

“Amaze gufungurwa nta kundi nagombaga kubigenza yaje kunsaba imbabazi ndazimuha n’ubundi ntako yari ameze namugabiye inka ngo abana be babone amata yo kunywa”.

Beligique kandi yababariye anagabira inka abandi bantu batanu barimo na Munyankindi Eulade we anamurengerezaho isambu yo guhinga nyuma y’uko iya Munyankindi yari imaze gutezwa cyamunara ngo yishyure indi mitungo yangije muri Jenoside.

Belgique n'abamwiciye umuryango yababariye akanabagabira
Belgique n’abamwiciye umuryango yababariye akanabagabira

Belgique avuga ko n’ubwo hari abavuga ko ibyo akora yaba abiterwa no kuba ari umurokore dore ko banamwita Pasitoro, nta shingiro bifite kuko ibyo yahisemo gukora abikomora ku muryango yavutsemo warangwaga n’ineza avuga ko atatatira.

Agira ati, “Na data yari umuntu mwiza benshi bashima ku buryo no muri Jenoside abicanyi babanje kwanga kumwica ngo bitazabakoraho, nanjye rero nagerageje guhuza abantu ngo biyunge kuko njyewe ntekereza ko nkwiye gukora byiza ku isi nkazanabihemberwa mu Ijuru”.

Belgique ubu akora akazi ko gutwara Moto, korora no guhinga, akaba n’ubundi abana neza n’abaturage bo mu Murenge wa Mbuye ku buryo na bo baherutse kumugabira inka umunani.

Abahemukiye Belgique batunguwe no kubona ibyiza abakorera bakuramo isomo

Abagize uruhare mu guhekura Belgique bavuga ko bahamwe n’ibyaha bagafungwa, bakaza guhabwa imbabazi ariko ko hakirimo abafunze bataremera icyaha bakabasaba ko na bo babohoka bakavugisha ukuri ku byabaye.

Belgique na Mugenzi we Faustin bakorana ibikorwa by'abarinzi b'igihango
Belgique na Mugenzi we Faustin bakorana ibikorwa by’abarinzi b’igihango

Habinshuti François avuga ko kuba Belgique yarababariye bigaragaza ko hari Abanyarwanda benshi bibona mu Bunyarwanda buzima aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko n’ibindi bigamije kubatanya.

Agira ati, “Isomo ni ku bantu bafunze na n’ubu bataremera ko bakwiye gusaba imbabazi bakavugisha ukuri ku byabaye kuko natwe twarababariwe birakwiye ko na bo babohoka”.

“Hari abandi bantu bakibona mu ndorerwamo y’amoko kandi Perezida wacu Kagame ahora adusaba kwibonamo Ubunyarwanda kuruta amoko, abo na bo bakwiye kurekera aho kuko iby’amoko yatugejejeho ntawe bitagizeho ingaruka”.

Munyaneza Eulade wagabiwe na Belgique avuga ko yanamuhaye isambu yo guhingamo nyuma y’uko aterejwe cyamunara kubera kwishyura ibindi yangije mu yindi miryango.

Agira ati, “Isambu yanjye yatejwe cyamunara ngo nishyure ibyo nangije ahandi, abonye ngiye kuzicwa n’inzara ahitamo kumpa imiringoti itatu y’isambu ampa n’inka, tubanye neza ni umuntu mwiza twese dukwiye kureberaho”.

Ibikorwa bya Belgique byatumye agirwa umurinzi w’igihango ku rwego rw’Akagari

Kubera ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Belgique Edouard ubu ni umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Akagari akaba ashobora kuzamurwa mu rwego nyuma y’isuzuma ryabugenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko mu karere kose hari abarinzi b’Igihango bagera ku 160, harimo n’Abacitse ku icumu rya Jenoside ndetse n’abagize uruhare mu kurokora no guhisha abahigwaga.

Habarurema avuga ko abarinzi b'igihango bafasha mu gutanga urugero rwiza ku babyiruka
Habarurema avuga ko abarinzi b’igihango bafasha mu gutanga urugero rwiza ku babyiruka

Avuga ko ibikorwa byabo bifasha mu gukomeza kwigisha ubumwe n’ubwiyunge kandi bigatanga umusaruro kuko ibyo bakoze byivugira kandi ijambo ryabo rikumvikana kurusha abandi bavuga ibyo bumvise.

Avuga ko kuri Belgique n’abandi barokotse Jenoside bibafasha gukomeza kubaho no komorana ibikomere basigiwe na Jenoside mu gihe binafasha abayigizemo uruhare kubohoka bisanga mu bo bahemukiye bakarushaho kwiyunga.

Agira ati, “Abarinzi b’Igihango baradufasha mu biganiro bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge kuko nk’iyo tugiye gusura abagororwa bakoze Jenoside muri gereza tujyana n’abarinzi b’igihango kuko ni bo bavuga ubuhamya bufatika bw’ibyo bakoze bikabasha gufasha abagororwa kubohoka no kuvugisha ukuri ku byabaye”.

“Ijambo ry’umurinzi w’igihango kubera ubunyangamugayo bwe, kubera ibikorwa bye byiza by’Ubunyarwanda buzima, kubera icyizere agirirwa, bituma abakoze Jenoside bashobora kubohoka bagasaba imbabazi, kandi ikigamijwe ni ukwicuza no kubaka ubumwe n’ubwiyunge”.

Abarinzi b’Igihango kandi ngo banafite uruhare mu kubera urugero abakiri bato kugira urufatiro mu mico yabo n’uko bazubaka umuryango Nyarwanda, banagira kandi uruhare mu gukemura amakimbirane kuko ngo iyo bagiriye inama imiryango ibanye nabi zirumvikana kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mugabo ndamukunze pe.Ntabwo asanzwe.Ubundi se kwanga umuntu cyangwa kugira inzika bimaze iki???
Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

munyemana yanditse ku itariki ya: 4-03-2020  →  Musubize

Ubwo se izo nka yazibahereye ik? Ko bazi kwica neza? Abure kuziha abamurokoye!!!!!

john yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka