Kuva ku wa Kabiri tariki ya 10 na 11 Werurwe 2020, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro ryari mu karere ka Musanze na Rubavu aho bigishaga abaturage kwirinda inkongi z’umuriro. Ni ubukangurambaga bwibanze cyane mu bigo bihuriramo abantu benshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko bagiye gukangurira inzego z’abagore gushyiraho amatsinda yo kurwanya ubuharike.
Mu mezi abiri n’igice icyorezo cya Coronavirus kimaze cyadutse, cyibasiye abatuye isi barenga ibihumbi 122 kugeza kuri uyu wa gatatu, barimo n’abayobozi bakomeye mu bihugu by’u Bufaransa, Iran, u Bwongereza, u Butaliyani na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangije umushinga wo kuhira imyaka ku buso bwagutse (Nasho Irrigation Project) uherereye mu Karere ka Kirehe, ukaba waratewe inkunga n’umuherwe Howard G. Buffett.
Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi, ibihugu binyuranye aho kitaragera birimo n’u Rwanda byafashe ingamba zo gukumira ko cyahagera.
Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro umushinga wo kuhira imyaka (Nasho Solar Power Irrigation System) uherereye mu Karere ka Kirehe. Ni umushinga watewe inkunga na Howard G. Buffett. Ubwo yageraga ahabereye uyu muhango, Perezida Kagame yagaragaye asuhuzanya mu buryo bushya bwo kudahana ikiganza mu rwego rwo kwirinda (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2020 yatashye umushinga wo kuhira imyaka (Nasho Irrigation Project) uherereye mu Karere ka Kirehe. Uyu mushinga ukaba waratewe inkunga na Howard G. Buffett.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 06 Werurwe 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje gukuriraho ikiguzi cya Viza ku baturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union), abo mu bigize Umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza (Commonwealth) ndetse n’abo mu Muryango uhuje ibihugu (…)
Abagabo batanu n’umugore umwe bo mu Karere ka Musanze bakekwaho gutwikira abana babiri mu nzu, kuwa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020 batangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza.
Bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye Isi kidasize n’igihugu cya Isirayeli, Leta y’iki gihugu yafashe icyemezo cy’uko abantu bose bajyayo bagomba kubanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.
Igitego cyo ku munota wa 18 cyatsinzwe na Nshuti Innocent gifashije APR FC gutsinda Kiyovu Sports, APR ihita igira amanota 57.
Richard Muhumuza wari Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire kuva muri 2018 yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.
Inzu ya Kina Music Igor Mabano abarizwamo yasubitse igitaramo cyiswe ‘Urakunzwe’ bari bamaze iminsi bategura cyari giteganyijwe kuzaba ku itariki ya 21 Werurwe 2020, kinasubikwa abantu bari bamaze kugura amatike.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi Umukuru w’Umudugudu wa Kabere mu Kagari ka Rusongati mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu ukurikiranyweho icyaha cya ruswa.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yatangaje ko muri icyo gihugu kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2020 habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus, yuzuza umubare w’ibihugu birindwi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bimaze kubonekamo icyo cyorezo.
Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ‘Teach A Man To Fish’, uvuga ko gutangira gutoza abana bakiri bato gutegura no gucunga imishinga ibyara inyungu, bituma bakurana ubumenyi buhagije bubafasha kwihangira imirimo, kubona akazi no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bashobora guhura na byo.
Ku munota wa 90 w’umukino, Rayon Sports ibonye igitego kimwe rukumbi gitumye ikura amanota atatu i Rubavu
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwimiyaga, Byiringiro Daniel, afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, akekwaho kunyereza umutungo no gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
U Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo kurwanya indwara ya Malariya ku buryo izaba yagabanutse kugeza kuri 90% muri 2030.
Umurundi uba mu nkambi y’impunzi ya Mahama witwa Barekayo Valentin yatunguwe no guhiga abandi muri Kaminuza ya INES-Ruhengeri.
Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya ikigage mu Karere ka Kamonyi, buratangaza ko igerageza rya mbere ku kwenga ikigage rizatangirana n’ukwezi kwa Mata naho gucuruza bikaba byatangirana na Gicurasi uyu mwaka wa 2020.
Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwanyomoje amakuru y’ibihuha acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dr. Kayumba Christopher, usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwarimu muri Kaminuza yapfuye.
Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 09 Werurwe 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize abayobozi mu myanya, aho Madamu Bakuramutsa Feza Urujeni, yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, naho Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba ababyeyi bo muri ako karere kohereza abana babo mu ngo mbonezamikurire kugira ngo uburezi n’uburere abana bazahakura buzabafashe kuba Abanyarwanda beza kandi b’ingirakamaro.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abakinnyi, abafana, abatoza bagomba kwirinda kuramukanya bahana ibiganza
Itangazo Kigali Today ikesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo zirimo ingingo ya 112 n’iya 116, none ku wa 9 Werurwe 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abayobozi mu buryo (…)
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kiruhura n’abamwungirije mu Kagari ka Cyanzarwe mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kubera kurebera umwana w’umukobwa watewe inda ataragira imyaka y’ubukure ntibatange amakuru.
Amakuru aturuka mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aravuga ko Producer Holybeat yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2020 nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge.
Mu mikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona iba kuva kuri uyu wa Kabiri, abakinnyi umunani barimo Sugira Ernest ntibemerewe gukina kubera amakarita
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), basubije abana bafatiwe mu buzererezi ababyeyi babo, basinya amasezerano yo kubitaho.
Tariki 08 Werurwe, u Rwanda n’isi yose muri rusange bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Ni ibirori byabereye mu midugudu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ku ruhembe mu Iterambere’.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bitarenze Werurwe 2020, abatuye mu bishanga n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bazaba barangije kwimurwa.
Umutoza Ruremesha Emmanuel utoza Kiyovu Sports arasaba abasifuzi kureka hagatsinda uwabikoreye, anatangaza ko APR Fc itamutse imutsinze yaba isatiriye igikombe
Nyuma y’amabwiriza ya Ministiri w’Intebe asaba Abaturarwanda kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye isi, ibikoresho by’isuku byabonye isoko mu buryo budasanzwe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje impinduka muri Siporo rusange ya Car Free Day, mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Abagore bakoresha ibimina bivuguruye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga baravuga ko byabateje imbere bahindura ubuzima mu miryango yabo.
Igitaramo cyiswe Each One Reach One, cyari kuririmbamo Misigaro Gentil na Adrien na Israel Mbonyi kikaza gusubikwa kubera gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abahanzi bahisemo kugisubukura bagikorera kuri YouTube gikurikirwa n’abantu batandukanye bari banyotewe no kubona aba bahanzi.
Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, DCG Ujeneza Chantal, arasaba abagore b’imfungwa n’abagororwa bo mu magereza yo mu Rwanda kubakira ku burere mboneragihugu n’ubumenyi bahabwa mu bijyanye n’imyuga, bagaharanira kuzarangiza ibihano bari ku isonga mu kurinda uruhembe rw’iterambere.
Polisi y’u Rwanda yazamuye ibendera ry’umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza uzwi nka ‘Commonwealth.’
Umuturage wo mu Kagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare witwa Uzamukunda Dative, avuga ko Ikofi ya Banki ya Kigali (BK) imugejeje ku gucuruza inyongeramusaruro.
Tariki ya 21 Werurwe 2020 ni bwo hazatangira umwaka w’imikino mu gusiganwa ku mamodoka (Rally). Irushanwa ryitiriwe Nyirangarama ni ryo rizabimburira andi yose muri uyu mwaka wa 2020. Intera ya kilometero 259.7 ni zo zizakoreshwa muri Nyirangarama rally 2020.
Ushobora kuba uhaha imboga, ibijumba, ibirayi, ibitoki n’ibindi muri rimwe mu masoko y’i Kigali, ariko utazi ko biba byazanywe n’abantu barara amajoro bajya kubishakisha mu ntara, ndetse n’ababivana i Nyabugogo babigeza kuri iryo soko wahahiyemo.
Perezida wa Repubulika Paul Kageme, yifurije abagore bose umunsi mukuru mwiza wahariwe umugore.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ibitaramo bibiri byari bitegerejwe na benshi byahagaritswe, kubera kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, avuga ko gushyira amakaro ku nzu z’ubucuruzi birimo gukorwa mu mijyi na santere z’ubucuruzi mu ntara atari itegeko, kuko n’amarangi yemewe gusigwa ahubwo buri wese akwiye kumva ko agomba gukesha aho akorera.
Mu gihe mu Rwanda hashyizwe imbaraga nyinshi mu kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abiga mu mashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bo baryiga mu magambo.