
Abayobozi bemejwe na Sena ni Dr. Sebashongore Dieudonné, wemejwe ku mwanya wa Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi; Bwana Rugemanshuro Regis, wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda na Dr. Mutimura Eugène, wemejwe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.
Ubwo Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano Hon. Bideri John Bonds yagezaga raporo ku Nteko Rusange ya Sena ku isuzuma rya dosiye ya Dr. Sebashongore Dieudonné, yavuze ko bakurikije ubunararibonye afite mu gukorera inzego zitandukanye za Leta ndetse n’ibiganiro Komisiyo yagiranye na we basanze yumva neza inshingano yahawe.
Perezida wa Komisiyo yongeyeho ko mu kiganiro yagiranye na Komisiyo, Dr. Sebashongore yabwiye abagize Komisiyo ko u Bubiligi n’u Rwanda ari ibihugu bifitanye umubano ushingiye kuri za Ambasade no ku mateka y’igihe kirekire, agaragaza ko naramuka yemejwe azibanda ku guteza imbere uwo mubano.
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Hon. Umuhire Adrie, yavuze ko mu kiganiro komisiyo yagiranye na Rugemanshuro Regis, yagaragaje ko ubumenyi afite mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’imicungire y’imishinga n’ubunararibonye yakuye mu kazi yakoze mu bigo bitandukanye, bizamufasha kunoza imikorere y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda.
Senateri Umuhire Adrie yavuze kandi ko basuzumye dosiye ya Dr. Mutimura Eugène, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Komisiyo isanga Dr. Mutimura Eugène afite ubumenyi, uburambe n’ubunararibonye ku buryo bizamufasha kuzuza inshingano ze.
Ingingo ya 86 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, igena ububasha bwa Sena bujyanye no kwemeza bamwe mu bayobozi b’inzego nkuru z’Igihugu.
Iyi ngingo iteganya ko Guverinoma ishyikiriza Sena amazina n’imyirondoro y’abayobozi basabirwa kwemezwa kugira ngo ibisuzume.
Ohereza igitekerezo
|