Umunyamakuru Charles Kwizera yasezeweho bwa nyuma…byari amarira n’agahinda (Amafoto+Video)
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Umunyamakuru Prince Charles Kwizera wakoreraga Kigali Today Ltd witabye Imana tariki 29 Gashyantare 2020 yashyinguwe i Rusororo ku wa kane tariki 05 Werurwe 2020.
Ni imihango yabanjirijwe no gufata umurambo we ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma habaho gusezera kuri nyakwigendera iwe mu rugo ku Kabeza mu Mujyi wa Kigali, saa tanu habaho kumusezeraho mu rusengero rwa Healing Center Church i Remera.
Mu masaha y’igicamunsi nibwo Charles Kwizera yashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
I will ever miss you Prince, Inspiration On Sunday, the best way in which I got you! Thank you so much for all, I know Jesus is now holding you! ❤️
RIP comrade Prince.Witangiye akazi kawe.Twese turakwibuka.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.