Gakenke: Urubyiruko rwo muri FPR-Inkotanyi rwahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge n’umwanda

Urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gakenke, rwahagurukiye gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage muri ako karere birimo umwanda, ibiyobyabwenge, ifatwa ku ngufu ry’abana n’ibindi.

Urubyiruko rwubakiye abaturage batagiraga aho baba
Urubyiruko rwubakiye abaturage batagiraga aho baba

Ni intego komite nshya y’urugaga rw’urubyiruko muri ako karere yihaye, nyuma y’uko itowe muri Kamena 2019, aho urwo rubyiruko rukomeje ibikorwa byarwo bagaragaza impindika mu mibereho myiza y’abaturage.

Mu nteko rusange y’urwo rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gakenke yateranye ku itariki 01 Werurwe 2020, Ndahayo Daniel Dimitrova uruhagarariye, yagaragaje bimwe mubyo bamaze kugeraho mu gihe cy’amezi umunani bamaze batowe.

Yavuze ko bubakiye abatishoboye inzu 11 bafatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda, mu kubarinda umwanda bubaka ubwiherero 37, banatunganya bimwe mu bibanza akarere gateganya kubakiramo abatishoboye.

Hatanzwe ibiganiro binyuranye
Hatanzwe ibiganiro binyuranye

Yavuze ko mu rwego rwo gushakira abaturage imibereho myiza, bagenda boroza urubyiruko rutishoboye amatungo magufi, ahamaze gutangwa ingurube 15, banubaka kandi uturima tw’igikoni ibihumbi 46.

Mu kurwanya ibiyobyabwenge, bagiye bakora ubukangurambaga mu duce twose tugize Akarere ka Gakenke bashishikariza abaturage kubirwanya, uwo babibonanye bagatanga amakuru, aho abagera ku 10 bafatiwe mu biyobyabwenge bashyikirijwe inzego z’umutekano.

Mu bukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry’abana b’abakobwa, Ndahayo avuga ko ubwo bukangurambaga bwatanze umusaruro, kuko imibare y’abafatwa ku ngufu yagabanutse ku kigero gishimishije, igeza n’ubwo ku kwezi iba 0%.

Uwo muyobozi avuga ko ibyo bikorwa by’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi, byafashije abaturage kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi.

Ati “Niba umuturage yarabagaho adafite aho kwiherera tukamwubakira ubwiherero, isuku igaruka mu rugo agakira n’uburwayi buterwa n’umwanda. Niba umuturage abaho adafite aho kuryama tukamwubakira, bimugarurira icyizere cy’ubuzima, bigatanga n’isura nziza ku gihugu y’uko mu Rwanda bita ku muntu utishobote”.

Urwo rubyiruko ruvuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’abaturage hakomeje ibikorwa binyuranye, haba mu kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ifatwa ku ngufu ry’abangavu, ndetse n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye bashakirwa aho baba, ku buryo biteguye ko ibyo bibazo byugarije akarere bizaranduka burundu, abaturage bakabaho mu mutekano usesuye.

Chairman w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Byiringiro Robert, yasabye urwo rubyiruko kugomeza ibikorwa byubaka abaturage, kandi barushaho kuba umusemburo w’ibyiza mu karere kabo.

Byiringiro Robert Chairman w'urugaga rw'ubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru
Byiringiro Robert Chairman w’urugaga rw’ubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru

Ati “Ndabashimira ko mukomeje gufasha abaturage mu mibereho myiza, murabizi ko mu gutera imbere kw’igihugu, mugomba kubigiramo uruhare. Urubyiruko rwo mu Muryango wa FPR-Inkotanyi murasabwa kuba umusemburo w’impinduka nziza, kandi mukomeza gushyira hamwe, mufasha urundi rubyiruko rutishoboye murutoza kwitabira ibikorwa biganisha ku iterambere ry’igihugu”.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, mu mpanuro yahaye urwo rubyiruko ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyo nteko rusange, yabibukije ko bafite amahirwe yo gukurira mu gihugu gitekanye, abasaba ko ayo mahirwe badakwiye kuyapfusha ubusa bakora ibikorwa biteza igihugu imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urubyiruko rwo mutundi turere rwigire kurwo mumajyaruguru narwo rujye mu ngamba neza

NDAHAYO Ferdinand yanditse ku itariki ya: 5-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka