Rutsiro: Bakeneye ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bafite ibiribwa bihagije nyamara bakarwaza indwara zikomoka ku mirire mibi n’igwingira kubera kutagira ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye.

Akarere ka Rutsiro gafite igipimo cya 46% cy’abana bafite imirire mibi n’igwingira, ibyo bibazo bigatuma badashobora gukura neza no gutekereza bikagira ingaruka ku iterambere ryabo no ku bukungu bw’igihugu.

Tariki ya 26 Gashyantare 2020, Ishyirahamwe ry’Amaradiyo y’Abaturage mu Rwanda, ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO n’Ishyirahamwe ry’Abagore bari mu mwuga w’Itangazamakuru (WMP) bizihije Umunsi Mpuzamahanga wa Radiyo bakora ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Ni ibikorwa bakoreye mu Karere ka Rutsiro abaturage bavuga ko byabafashije kuko batari basobanukiwe n’icyo bagomba gukora mu guhangana n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Dushimirimana Boniface utuye Murenge wa Ruhango witabiriye ubukangurambaga, avuga ko hari icyo byamufashije kuko yari asanzwe akunda akabari none inyigisho yumvise zikaba zimufashije kukagabanya.

Yagize ati “Ngiye kugabanya akabari nite ku nshingano z’urugo kuko menye ko bitera amakimbirane n’imirire mibi bikadindiza imikurire, birampuguye hari icyo ngiye guhindura.”

Undi mubyeyi witwa Niwemugeni ufite umwana umwe avuga ko yajyaga yitegurira amafunguro atitaye ku ndyo yuzuye ahubwo ngo icyo yashyiraga imbere ni ukurya agahaga.

Agira ati “Biranyigishije, najyaga ntegura ibijumba ku manywa nkabirira aho nkavuga ngo imboga ndaziteka n’ijoro, ariko menye ko ngomba gutegura indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibiwurinda. Nateguraga indyo ituzuye kuko ntabuze ibyo gutegura ahubwo kubera kutagira ubumenyi ku byo ngomba gutegura.”

Fabien Niyitegeka, umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe itangazamakuru avuga ko kuva akarere kabona igipimo kariho batangiye gufasha abana bafite imirire mibi kandi birimo kugenda bitanga umusaruro.

Mukankusi Philomene, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO avuga ko bifuje kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Radiyo bakora ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi kandi ngo Akarere ka Rutsiro ni ko gafite ikibazo kurusha utundi, avuga ko ibiganiro batanze byagize umusaruro.

Ati “Byatanze umusaruro, kuko byitabiriwe n’abagore bafite abana, ariko byitabiriwe n’urubyiruko kandi ejo ni bo bazaba ari ababyeyi b’igihugu, kuba bumvise ubutumwa dutanze, turizera ko ejo imirire mibi n’igwingira rizacika.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka