Umwana uhagarariye abandi ku rwego rw’igihugu yashinze ihuriro rirengera abana

Akoyiremeye Elodie Octavie, Umwana uhagarariye abandi ku rwego rw’igihugu yamaze gushinga itsinda (Club) ry’abana ryitwa ‘Ibirezi’, rigamije guteza imbere imibereho myiza yabo no kubatoza kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira.

Ni abana bari hagati y'imyaka 4-16
Ni abana bari hagati y’imyaka 4-16

Uwo mukobwa w’imyaka 16 uvuka mu Kagari ka Murando mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, yashinze iyo Club mu kagari atuyemo ihuriwemo n’abana 18.

Uwo mwana yemeza ko yatekereje gushinga iryo huriro agamije gutanga umusanzu we mu gukumira ihohoterwa rikomeje gukorerwa abana aho bakoreshwa imirimo ivunanye, bagatotezwa abandi bagasambanywa bikabaviramo gutwita inda z’imburagihe.

Yavuze ko agira icyo gitekerezo cyo gushinga Club Ibirezi, byavuye mu mahugurwa yagiye yitabira y’impuzamiryango y’uburengenzira bwa muntu mu Rwanda CLADHO, yumva neza ko kuba ahagarariye abana mu gihugu akwiye kugira icyo akora mu kurengera abana ahereye mu gace avukamo.

Abana bibumbiye muri Club Ibirezi bagiye gutozwa guharanira uburenganzira bw'umwana
Abana bibumbiye muri Club Ibirezi bagiye gutozwa guharanira uburenganzira bw’umwana

Aganira na Kigali Today, yavuze ko yatangiye bimuvuna cyane, aho byamugoye kumvisha ababyeyi b’abana uburyo yabahuriza muri Club Ibirezi, bamwe bakamwima abana kuko batumvaga neza icyo agamije, bigera aho imyumvire ihindutse ababyeyi babona ko ibyo akora bifitiye abana akamaro.

Ati “Mu gutangira byaramvunnye kuko iyo udafite icyo uha abana, nka ka bombo birakuvuna. Naciwe intege no kujya gusaba ababyeyi abana babo bamwe bakabanyima, bakavuga ko nta mwanya bafite, ko bagiye gusenga no mu yindi mirimo bambeshya, kubyumvisha abaturage byaramvunnye cyane, ariko nkomeza kwihangana”.

Akoyiremeye wiga mu mwaka wa gatatu mu Rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu François d’Asise aho yiga ataha, yavuze ko ababyeyi batangiye kwemera ko abana babo bajya muri Club Ibirezi, nyuma y’uko asuwe n’impuzamiryango CLADHO, babona ko igitekerezo cye gifite agaciro.

Ni abana bavuka mu kagari ka Murando
Ni abana bavuka mu kagari ka Murando

Nyuma y’uko uwo mukobwa amaze kubona abana ahuriza muri Club Ibirezi, yasigaranye ikibazo cyo kubona inzu bazajya bakoreramo ibikorwa byabo, ku bw’amahirwe umukecuru utuye muri ako kagari abemerera kujya bateranira iwe.

Umukecuru witwa Nzasangamariya Emillienne, wafashije Akoyiremeye amutiza inzu aho iyo Club ikorera iwe mu rugo, aganira na Kigali Today yagize ati “Ubusanzwe nkunda abana ku buryo numva nabitangira, ariko nkabura uburyo nagaragaza ubwo bushake.

Uyu mukobwa Elodie yambereye nk’urufunguzo, angezaho ikibazo cyo gutangiza Club Ibirezi numva ndagishimye”.

Nzasangamariya Emillienne wafashije Akoyiremeye amutiza inzu aho iyo Club ikorera
Nzasangamariya Emillienne wafashije Akoyiremeye amutiza inzu aho iyo Club ikorera

Akomeza agira ati “Uyu mwaka yangejejeho impungenge zo kutagira aho bahurira mbyakira vuba mwemerera ko bajya bahurira iwanjye, kuko nanga ikintu cyose kibangamira uburenganzira bw’abana.

Umwana ni umutware sinarinzi ko Elodie yazamuka akagera ku rwego rw’igihugu, numvise ko bamutoreye kuyobora abandi ndishima nti ‘burya muri aka gace turasobanutse”.

Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rw’igihugu, ubwo yasuraga iyo Club Ibirezi ku itariki 01 Werurwe 2020, yasabye abo bana gutangira kwimenyereza umuco wo kwizigamira, abizeza n’ubufasha bunyuranye.

Yagize ati “Twebwe nka CLADHO, icyo tureba ni ukureba uburyo gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa no gutoza abana bakiri bato kuzigama bakabikurana. Amafaranga bazajya bazigama bazajya bayafashanyamo bagure itungo, umwana utishoboye bamufashe, uwabuze ibikoresho by’ishuri abibone.

Evariste Murwanashyaka (uhagaze), Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO akaba n'umugenzuzi w'uburenganzira bw'abana ku rwego rw'igihugu
Evariste Murwanashyaka (uhagaze), Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rw’igihugu

Ni yo mpamvu natwe twiyemeje gushyigikira icyo kimina cyabo, aho ku ikubitiro tubashyiriyemo amafaranga ibihumbi 150, kandi tuzakomeza kubashyigikira kugira ngo bamenye umuco wo kuzigama, babashe kwiteza imbere”.

Ubuyobozi bwa CLADHO kandi buvuga ko bwashimishijwe n’icyo gitekerezo cy’uwo mukobwo cyo gushinga Club Ibirezi, aho bwabemereye kubashyigikira kugira ngo babe icyitegererezo, ubuyobozi bubemerera ko buzabafata neza kurenza andi matsinda yose bwashinze, kugira ngo bibe byanagenda bihererekana mu yindi mirenge no mu tundi turere, uwo muco ukwire hose mu gihugu.

Akoyiremeye Elodie avuga ko inkunga bahawe na CLUDHO, igiye kubafasha kuzamura itsinda Ibirezi mu mishinga inyuranye ijyanye n’ubworozi dore ko n’ababyeyi b’abo bana biyemeje kujya bagira icyo batanga mu gufasha abana kuzigama.

Uwo mukobwa arifuza ko abana bazamura urwego rw’ubwenge mu kurwanya ihohoterwa, abasaba kwigirira icyizere nk’icyo yigiriye atorerwa kuyobora abana ku rwego rw’igihugu, ubwo yari aturutse mu cyaro yaciwe intege, aho yabwirwaga ko adatorwa.

Agira ati “Iyo wigiriye icyizere n’abantu barakikugirira, ndibuka ko njya kwiyamamaza kuyobora abana ku rwego rw’igihugu, abandi bana bambwiraga bati ‘ni itegeko Perezida w’abana ava i Kigali’.

Akoyiremeye Elodie Octavie, Umwana uhagarariye abandi ku rwego rw'igihugu
Akoyiremeye Elodie Octavie, Umwana uhagarariye abandi ku rwego rw’igihugu

Ntabwo nacitse intege narababwiye nti ‘reka mbereke, reka ngende njyemo’. Nkigerayo nagiye kubona mbona umurongo w’abana bose undi inyuma, ibyo nakoze byahaye n’abandi urugero ntabwo bazongera gutinya”.

Igitekerezo cya Akoyiremeye gishyigikiwe kandi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, aho bwemeza ko bwiteguye kumuba hafi mu rwego rwo kumufasha kugera ku ntego ye yo gufasha abana kurushaho kumenya uburenganzira bwabo, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Habinshuti Anaclet, Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF) mu Karere ka Musanze.

Club Ibirezi, ishinzwe gutoza abana kurushaho kumenya uburenganzira bwabo no gukura bazi kubuharanira imaze amezi abiri ishinzwe aho ihuriwemo n’abana bari hagati y’imyaka 4-16 b’ibitsina byombi.

Ni Club itavangura kuko arimo n’abana bafite ubumuga bw’ingingo, n’abafite ubumuga bunyuranye burimo n’ubwo kutavuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nitwa manishimwe her son nkaba ndi mumugi wakigali nkaba niyamamariza kuyobora urubyiruko 2023 nimungirira icyizere nzakura abana baba mumuhanda mbahe uburezi bufite ireme murakoze

Manishimwe helson yanditse ku itariki ya: 27-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka