
Ku wa Gatatu tariki 04/03/2020, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino w’umunsi wa shampiyona, umukino warangiye APR FC itsinze Police FC igitego 1-0.
Nyuma y’uyu mukino hakomeje gukwirakwizwa amashusho agaragaza ko hashobora kuba harabaye penaliti itaratanzwe, ibi bikaba byatumye ikipe ya Police itanga ikirego.
Mu ibaruwa ifite umutwe/impamvu witwa "Kugaragaza akarengane", iyi kipe igaragaza ko umusifuzi Twagirumukiza Abdul hari amakosa yakozwe na APR FC ariko ntihatangwe amakarita.
Muri iyi baruwa kandi Police FC ivuga ko hari penaliti bagakwiye kuba barahawe, ku ikosa ryakozwe ubwo Iyabivuze Osée yahinduraga umupira mu rubuga rw’amahina, ukagarurwa n’ukuboko na Buregeya Prince.
Iyi baruwa yashyizweho umukono na CIP Maurice Karangwa, isozwa basaba ko uyu musifuzi yafatirwa ibihano kuko bidindiza iterambere ry’umupira w’amaguru.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|