Leta irasaba Abaturarwanda kwirinda guhana ibiganza no guhoberana
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye isi, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje amabwiriza Abaturarwanda basabwa kubahiriza, harimo kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana.

Guverinoma ikomeza isaba Abaturarwanda kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo, kwirinda gukororera cyangwa kwitsamurira iruhande rw’abandi.
Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa gatanu tariki 06 Werurwe 2020, rikomeza risaba abantu gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo kwisukura, kwirinda kwegera abandi mu gihe warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, risoza risaba umuntu wese wagaragaweho n’ibimenyetso birimo ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo, kwihutira kujya kwa muganga ahamwegereye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali buvuga ko bwatangiye gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, aho busaba abikorera bafite inzu z’ubucuruzi n’abakorera ahahurira abantu benshi, gushyiraho uburyo bwo kwisukura intoki.
Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije muri Nyarugenge, Nshutiraguma Esperence, agira ati “Muri gare turateganya kuhashyira ubukarabiro rusange, ariko twanasabye abikorera bafite inzu z’ubucuruzi gushyira za ‘kandagira ukarabe’ mu bwinjiriro cyangwa kuhashyira ‘alcool’ yo gusukura intoki”.

Nyuma y’ubukangurambaga bwo kwirinda Koronavirusi bwabereye muri gare ya Nyabugogo ku wa gatatu w’iki cyumweru, ibigo bitwara abagenzi bibiri ni byo byari bimaze gushyiraho za ‘kandagira ukarabe’, ariko na zo abagenzi bazifashisha bakaraba intoki mbere yo kwinjira gushaka itike ngo ni bake.
Umukozi w’ikigo gitwara abagenzi ‘Horizon Express’, Nyinawumuntu Solange, agira ati “Ibyo gukaraba intoki hari ababyumva abandi ntibabyumve kuko baba bavuga ko bashaka itike yihuta”.
Mu baturage baganirije Kigali Today, abenshi ni abagaragaza ko umuco wo gukaraba intoki hamwe no kwirinda guhana ibiganza cyangwa guhoberana ukiri kure, bitewe n’akamenyero cyangwa imyumvire.
Umubyeyi uvuga ko ari umurokore (umukirisitu), yahobereye mugenzi we wari uje amugana aho acururiza mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kumva ko hari abantu basigaye baramukanya bahuje ibirenge, we yabyamaganiye kure agira ati “Mu izina rya Yesu! Ubu se urukundo ruzabaho rute”!
Uwitwa Kazungu avuga ko gucika ku guhoberana cyangwa guhana ibiganza atari ibya vuba, ariko ko bishoboka kuko n’abasangiriraga ku muheha babicitseho.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nubwo icyorezo cya Koronavirusi kitaragera mu gihugu, abantu basabwa kutirara bitewe n’ubukana bwacyo ndetse n’umubare munini w’abo kigenda gihitana ku isi.

Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, umubare w’abamaze kwandura Koronavirusi kuva yakwaduka mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, warengaga ibihumbi ijana na magana abiri, naho abamaze guhitanwa na yo bakaba barenga 3,400. Ibihugu birenga 94 byo hirya no hino ku isi, ni byo byemeza ko byagaragayemo iki cyorezo.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|