RFTC yatanze imodoka zifite agaciro ka miliyoni 586

Impuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu (RFTC), yashyikirije Akarere ka Musanze imodoka nshya zo mu bwoko bwa ‘Toyota Coaster’ zifite agaciro ka miliyoni 586, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagenzi bararaga mu nzira no kurwanya magendu.

Imodoka icyenda zo mu bwoko bwa Coaster ni zo zatanzwe
Imodoka icyenda zo mu bwoko bwa Coaster ni zo zatanzwe

Mu muhango wo kwakira izo modoka wabereye mu Karere ka Musanze ku itariki 06 Werurwe 2020, Col Dodo Twahirwa, Umuyobozi wa RFTC, yavuze ko Musanze nk’Akarere gafite umujyi munini, gakwiye gukoresha imodoka zijyanye n’icyerekezo.

Yavuze ko izi modoka zikomeje gutangwa, nyuma y’uko abaturage bakomeje gutakamba bagaragaza ibibazo baterwa no kubura imodoka, abandi bagaragaza ko bakora ingendo badatekanye kubera kugenda mu modoka nto kandi zishaje, akaba ari yo mpamvu izo modoka zitanzwe zije kunganira izindi umunani zatanzwe mu mwaka ushize.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2019 twatanze imodoka umunani, ubu dutanze izindi icyenda. Ni mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagenzi no gukemura ikibazo cya magendu. Murabona ko ari imodoka ziyubashye, ntabwo byakoroha ko umuntu yatinyuka kwinjiza magendu cyangwa forode muri izi modoka”.

Col Dodo Twahirwe yasabye abaturage gufata neza imodoka bahawe
Col Dodo Twahirwe yasabye abaturage gufata neza imodoka bahawe

Yakomeje agira ati “Twegerane ni utumodoka duto, abaturage bagendaga batisanzuye, ndetse ugasanga barabatwaramo barengeje umubare. Ibyo byari inzitizi ku buzima bwabo. Abafite twegerane ndabagira inama yo gusaba inguzanyo bakagura Coaster, mu kwirinda ingaruka zaterwa na minibisi zishaje”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yagaragaje imbogamizi abaturage bajyaga bahura na zo mu ngendo zabo, ndetse avuga ko Musanze nk’Akarere gafite umujyi munini, mu gutwara abantu n’ibintu hakwiye kuboneka imodoka nyinshi kandi zijyanye n’igihe, mu rwego rwo gukomeza gukurura ba mukerarugendo.

Nuwumuremyi avuga ko nubwo hatanzwe imodoka icyenda, hakiri ibibazo by’imodoka nke muri ako karere, aho abaturage n’abagana uwo mujyi batabasha gutembera bisanzuye.

Abaturage bakorera ingendo mu mihanda inyuranye mu Karere ka Musanze, baremeza ko imodoka bahawe zije kubakemurira ibibazo byo kubura imodoka zihagije mu muhanda, aho bamwe bemeza ko batazongera kurara mu nzira nk’uko byabagendekeraga.

Sibomana Josua ati “Icyiza cy’izi modoka, ni uko zije gukemura ikibazo cy’abantu batindaga mu muhanda babuze imodoka. Biradushimisjije cyane, kandi ni kimwe mu bigiye guca magendu n’ibiyobyabwenge, uwabikinishaga abicikeho ntabwo imodoka nk’izi zigezweho twakwemera ko batwaramo umwanda nk’uwo”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we avuga ko kuba izo modoka ziyongereye mu Karere ka Musanze, bigiye gukemura ibibazo by’abagenzi no guca magendu n’ibiyobyabwenge, ku buryo abaturage n’abasura uwo mujyi bazajya bagenda batekanye nta cyo bikanga.

Agira ati “Ntabwo imodoka ihenze gutya ya Miliyoni 65 wapfa kuyizanamo ibiyobyabwenge, kuko iyo ubikoze barayifata bakayigurisha. Ni yo mpamvu bariya bafite utumodoka duto, akenshi badukoresha mu bintu bitari byo.

Umuyobozi wa Koperative itwara abantu n'ibintu mu mujyi wa Musanze (MTC) ashyikirizwa imfunguzo z'imodoka
Umuyobozi wa Koperative itwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Musanze (MTC) ashyikirizwa imfunguzo z’imodoka

Abaturage mu duce tunyuranye bari bamaze iminsi batubwira ikibazo cya taransiporo (transport) none kiragenda gikemuka, ariko abagenda mu modoka na bo barasabwa kugira ikinyabupfura mu mikoreshereze y’izi modoka birinda gutwaramo ibyabangamira ubuzima bw’abazigendamo”.

Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), yasabye amakoperative ashinzwe ingendo zo mu muhanda gukora ibiganisha ku nyungu z’abanyamurwango. Avuga ko imodoka zizajya zihabwa amakoperative hashingiye ku byo yinjije.

Izo modoka zashyikirijwe Koperative yo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Musanze (MTC), zije kunganira izisaga 150 zikorera muri uwo mujyi zigana hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Izimodoka zazanwe ntacyozajegukemura ahubwo zajeguteza ikibazo tugifite min bus ntigezeduhagarara kumuronko none nukwirirwadutonze umuronko amasahanamasaha ndumvurero nibabashakagukemura ikibazo bazana izindimodoka Chase bakareka bagakorana nizindi modoka bahasanze mugihe bataragira ubushobozi bwogutwarara abagenzi bangenderera burera na musanze

Umuhire Jean d’amour yanditse ku itariki ya: 9-03-2020  →  Musubize

Ese ibi birango bya RFTC bizakurwaho ubundi handikweho ko ari impano cg ibi birango bizagumaho abagenerwa bikorwa bagume bishura nkuko byari bisanzwe!??? Bagumye bishyura rero, ntitwabyita impano ahubwo twabyita ukwaguka kw’Isoko rya RFTC yari isanzwe ifite muri Musanze! Kuko bibaye ari impano, Meya wa Musanze yazasobanurira gute abagenerwa bikorwa ayoboye ko yakiriye Impano yaza coaster 9 bakaba bacyishyura???? Cg zikaba zicyanditseho RFTC?

di yanditse ku itariki ya: 9-03-2020  →  Musubize

Ese ibi birango bya RFTC bizakurwaho ubundi handikweho ko ari impano cg ibi birango bizagumaho abagenerwa bikorwa bagume bishura nkuko byari bisanzwe!??? Bagumye bishyura rero, ntitwabyita impano ahubwo twabyita ukwaguka kw’Isoko rya RFTC yari isanzwe ifite muri Musanze! Kuko bibaye ari impano, Meya wa Musanze yazasobanurira gute abagenerwa bikorwa ayoboye ko yakiriye Impano yaza coaster 9 bakaba bacyishyura???? Cg zikaba zicyanditseho RFTC?

di yanditse ku itariki ya: 9-03-2020  →  Musubize

Ntabwo ari impano n’isoko ryagutse, imodoka niza RFTC zifite isoko ryo gutwara abantu hariya, so ni business RFTC ikorera muri....ikaba yongeyemo imodoka zizarushaho kongerera umusaruro RFTC.

Giti yanditse ku itariki ya: 8-03-2020  →  Musubize

Abanyamakuru ntimukatujijishe mu imvugo zany,Kuvuga ngo yatanze Imodoka cg ngo yashyikirije akarere ka Musanze Imodoka n’ibindi, Ese ni impano yahaye akarere kuburyo izongera revenue zinjiraga mu akarere?cg ni Investment yashyize mu akarere?Mwanjya musobanura ibintu uko bisobanura.Thx

Kagabo Faustin yanditse ku itariki ya: 8-03-2020  →  Musubize

No byiza cyane nimukomereze aho ndetsevmuzafashe nahandi hari ibibazo bya trnsport. peeeee!!!!

luda yanditse ku itariki ya: 8-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka