Kigali: Ahahoze Carwash, One Love na Cadillac hagiye kuba ahantu nyaburanga

Izi nyubako zari ziherereye mu gace kamwe zaramenyekanye cyane muri Kigali nk’ahantu ho kwidagadurira cyane cyane mu masaha ya nijoro mu myaka nka makumyabiri ishize. Icyakora kuri ubu aho zimwe zari ziri hasigaye amatongo kuko zakuweho, izindi zikaba zirimo gukurwaho. Intego yo kuzikuraho ni ukuhahindura ahantu hajyanye n’igihe kandi habyazwa umusaruro uberanye n’imiterere yaho.

Iyi nyubako yakoreyemo inzego zitandukanye iherereye imbere y'ahahoze Cadillac na yo irimo gusenywa
Iyi nyubako yakoreyemo inzego zitandukanye iherereye imbere y’ahahoze Cadillac na yo irimo gusenywa

Umuntu waba waragenze muri Kigali mu bihe byakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agomba kuba yarumvise ahantu hazwi nka ‘Carwash’ hepfo ya Kimihurura ku muhanda uzwi nka ‘Poids Lourds’.

Aho hantu hamenyekanye kubera umwihariko waho w’inyama zizwi nka ‘Nyama Choma’ n’andi mafunguro yamaraga ipfa abahasohokeraga. Nyuma haje kuvugururwa hahindura n’izina hitwa ‘Carwash Bistro & Grill’ ariko hagumana wa mwihariko waho wo gutegurira abahagana inyama zokeje ziherekejwe n’icyitwa ‘Kachumbali’ n’andi mafunguro azwi cyane cyane muri Kenya yitwa ‘Sukumawiki’.

Mu minsi mike ishize, abagabo bitwaje inyundo n’amapiki iyi nyubako barayadukiriye bayishyira hasi mu kanya gato.

Carwash ubu yageze hasi
Carwash ubu yageze hasi

Inyubako ya Carwash na yo yisanze iri mu zigomba kuvaho kuko aho ziherereye ari mu gishanga. Muri ako gace hari ibindi bikorwa na byo byavuyeho kubera iyo mpamvu y’uko ziri mu bishanga. Muri zo harimo Parking ya NPD Cotraco, inyubako y’umweru izwi nka Bridge 1 yahoze ikoreramo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’ahazwi ku izina rya Mulindi Japan One Love na ho hamamaye kubera imyidagaduro yahaberaga.

Umujyi wa Kigali ni wo watanze amabwiriza yo gukuraho izo nyubako z’ubucuruzi ndetse n’izo guturamo ziherereye ahafatwa nko mu bishanga.

Gukuraho inyubako ya Carwash n’iya Mulindi Japan One Love byakozwe bikurikira izimira ry’Akabyiniro ka Cadillac na Resitora ya Mama Africa, ibi bikaba byo bitaragarutse nyuma y’inkongi y’umuriro yabyibasiye mu Gushyingo 2012, ndetse nyirabyo witwa Eugene Habimana uzwi nka ‘Cobra’ akamara igihe ari mu manza na sosiyete y’ubwishingizi yagombaga kubimwishyura.

Aha ni ahahoze Cadillac
Aha ni ahahoze Cadillac

Nyuma yo kwishyurwa nabwo ntibyari bikimushobokeye kongera kuhavugurura, kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyari cyamaze kuhashyira mu cyiciro cy’ibishanga.

Eugene Habimana ‘Cobra’ yabwiye KT Press ko koko aho hantu bakoreraga ari mu gishanga, kandi ko uburyo hagiye gutunganywa n’ibigiye kuhashyirwa ari ingirakamaro ku baturage, gusa akavuga ko abantu bazakumbura ibirori byahaberaga n’amateka yaho muri rusange.

Yagize ati “Buri gihe iyo imvura yagwaga ari nyinshi, aha hantu hose hazaga umwuzure, tugakoresha amafaranga menshi turwana no gukumira ayo mazi yashoboraga guteza n’impanuka. Ibyo Leta irimo gukora ni ukureba kure kuko ari igikorwa cy’ingenzi kizamara igihe kandi kivana ubuzima bw’abantu mu kaga, n’ubwo abacuruzi bo batabura kubona ko harimo igihombo ku ruhande rwabo.”

Kuri Mulindi Japan One Love hakoreraga Gatera Rudasingwa uzwi nka ‘Rasta’ n’umugore we Mami Rudasingwa Yoshida, na ho hamenyekanye nk’ahamaze imyaka 23 hakorerwa insimburangingo z’abafite ubumuga, hakaba n’igice cyari kigenewe imyidagaduro cyane cyane ijyanye n’imyemerere y’Aba Rasta.

Ni ahantu haberaga ibitaramo bya muzika, ubukwe, n’ibindi byabaga ari iby’abantu bakunda ahantu hatoshye mu busitani.

Imvura nyinshi yaguye kuri Noheli y’umwaka wa 2019 yangije mu buryo bukomeye One Love. Iyo mvura yaguye nyuma y’iminsi mike yari ishize Leta ishishikarije abatuye mu bishanga n’abahafite ibikorwa by’ubucuruzi kwimuka mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo no kubarinda imvura nyinshi yaranze impera z’umwaka.

Amatongo y'ahahoze Mulindi Japan One Love
Amatongo y’ahahoze Mulindi Japan One Love

Iyo mvura yo kuri Noheli yahitanye abantu batari munsi ya 12 yashyize iherezo ku bikorwa by’iyo nyubako ya One Love na yo yari iri mu cyiciro cy’inyubako ziri mu gishanga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushizwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana, yabwiye KT Press ko ba nyiri izo nyubako baburiwe mbere ndetse basabwa kwimura ibikorwa byabo, kandi ko abenshi muri bo nta ngurane cyangwa ubwishyu bagombaga guhabwa kuri ibyo bikorwa.

Yagize ati “Twabasabye mbere y’uko igihe kigera ko bashaka ahandi bimukira. Mu bimuwe mu bishanga harimo abahawe ingurane y’ibyabo byangijwe, hari n’abataragize icyo bahabwa kuko bahubatse mu buryo budakurikije amategeko, bakaba nta n’ibyangombwa bigeze bahabwa bibemerera kuhubaka.”

“Nk’uko Perezida yabisobanuye, abadafite ibyangombwa bibemerera kuhubaka cyangwa bakaba barahabonye mu buryo bw’uburiganya, nta ngurane bahabwa, mu gihe abafite ibisabwa bahabwa ingurane.”

Mulindi Japan One Love bahoze bakorera aha Umujyi wa Kigali wabahaye ikibanza ahandi kuri Rebero bakwimurira ibikorwa nk'ibyo gukora insimburangingo z'abafite ubumuga
Mulindi Japan One Love bahoze bakorera aha Umujyi wa Kigali wabahaye ikibanza ahandi kuri Rebero bakwimurira ibikorwa nk’ibyo gukora insimburangingo z’abafite ubumuga

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushizwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko aho hantu hazatunganywa hagaterwa ubusitani, hakarimbishwa hakaba ahantu nyaburanga abantu bashobora kuruhukira no kwidagadurira.

Uyu muyobozi mu Mujyi wa Kigali avuga ko abakoraga ibikorwa biri mu nyungu za rubanda nk’umushinga wa Mulindi Japan One Love wo gukora insimburangingo z’abafite ubumuga, Umujyi wa Kigali ngo wabahaye ahandi muri Rebero ho gukomereza ibyo bikorwa kugeza igihe bazabona ahandi bakorera.

REMA ivuga ko ibikorwa 7,222 byabaruwe bikaba bigomba kwimurwa aho bikorera hafatwa nko mu bishanga mu Mujyi wa Kigali, birimo inganda nk’urwa Kabuye rukora isukari, n’urwa UTEXRWA rukora imyenda.

Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda itareba ibikorwa by’abikorera gusa, ahubwo ko harimo n’ibya Leta.

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahantu nyaburanga hatwibutsa paradizo ya Eden aho Adamu na Eva babaga.Harimo ibintu byinshi byiza:Inyamaswa,imigezi,inyoni,inzoka,imbuto,etc...
Hatwibutsa kandi ukuntu isi nshya ivugwa henshi muli bible izaba imeze.Urugero,tuzabana n’intare,inzoka zitaturya nkuko Yesaya 11,imirongo ya 6-8 havuga.Ikirenze ibyo,Urupfu n’Indwara bizavaho burundu nkuko bible ivuga.Abazajya mu Ijuru,bazategeka isi ya paradizo nkuko bibiliya ivuga.Tuge dushaka Imana cyane,twe kwibera mu gushaka ibyisi gusa,niba dushaka kuzaba mu ijuru cyangwa mu isi ya paradizo.Ntitukibeshye ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Abibera muli byo gusa,bible yerekana ko batazazuka ku munsi wa nyuma.

munyemana yanditse ku itariki ya: 4-03-2020  →  Musubize

Nibyiza buriya bakoze canal iva nyabugogo ikagera igikondo byaba byiza cyane yaba imeze nka canal rideau hano Ottawa umujyi uzabyigeho pe

Kay yanditse ku itariki ya: 3-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka