ZAMUKA MUGORE: Serivisi ya Banki ya Kigali iha inguzanyo abagore nta ngwate

Banki ya Kigali (BK) yatangiye kwifatanya n’abagore mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa tariki 8 Werurwe, bijyana no gutangiza impano BK yageneye abagore izwi nka ZAMUKA MUGORE.

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi aha yari i Rusizi asobanura ibya serivisi ya Zamuka Mugore
Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi aha yari i Rusizi asobanura ibya serivisi ya Zamuka Mugore

ZAMUKA MUGORE ni serivisi abagore bazajya bahabwa na Banki ya Kigali irimo gufunguza konti ku buntu, bakazajya boroherezwa guhabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi.

Serivisi yatangijwe n’umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba kizafasha abagore bari mu bucuruzi kubona amafaranga yo gushyira imishinga itandukanye y’iterambere mu bikorwa no kubongerera ubushobozi.

ZAMUKA MUGORE igizwe na Konti isanzwe, iyo kuzigama n’iy’inguzanyo, ikaba ihabwa umugore nibura umaze amezi atandatu akorana na BK kandi afite ibikorwa by ubucuruzi hamwe n abagore bibumbiye mu matsinda.

Muri ZAMUKA MUGORE, BK yemerera umugore witabiriye iyo serivisi guhabwa amafaranga kugera kuri miliyoni nta ngwate, ku nyungu ya 1.54% mu mezi 24 naho abarengeje miliyoni basabwa ingwate bakajya bishyura inyungu 1.375%.

Iyi serivisi izafasha abagore bayifite kubona ikarita ya ATM nta mafaranga baciwe, kutagira amafaranga bakatwa buri kwezi yo gucunga konti, nta kiguzi cyo kwishyura inguzanyo mbere, umukiriya ashobora gukoresha ubwizigame nk’ingwate asaba inguzanyo ndetse n’ushaka kwishyura inguzanyo mbere y’igihe cyateganyijwe nta mafaranga asabwa.

Banki ya Kigali irateganya gutanga serivisi ya ZAMUKA MUGORE ihereye mu mashami 20, mu mashami 80 BK ifite mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, avuga ko bamaze umwaka bagerageza iyi Serivisi kandi babonye itanga umusaruro.

Yagize ati "Twayitangije umwaka ushize mu mashami atanu dusanga abahawe inguzanyo ibagirira akamaro. Ubu iyi serivisi igiye gutangirwa mu mashami 20 kandi twifuza ko abagore bagira intego yo kwiteza imbere banki ikabibafashamo. Turorohereza abagore n’abakobwa kongera ibikorwa bakora kandi uko umuntu atera imbere ateza abandi imbere n igihugu. Nk umugore twifuza ko abagore bayitabira."

Frank Turatsinze ukora mu kigo Access to Finance Rwanda avuga ko iyi gahunda BK igiye gutangirira muri Banki ya Kigali, igamije kuzamura ubushobozi bw umugore.

Agira ati "Ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati y abagabo n abagore bakoresha serivisi za banki harimo ikinyuranyo cya 6% kuko abagabo bari kuri 29%, abagore bakaba kuri 23%. Dufatanyije na Banki ya Kigali twifuje ko n abagore bafashwa gukorana na banki."

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyantwari avuga ko ubuyobozi buzakora ubuvugizi kugira ngo abagore bitabire serivisi za banki zibongerera ubushobozi bakiteza imbere.

Ati "Ubundi umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza, abakobwa n’abagore bagaragarijwe amahirwe abafasha kongera ibikorwa byabo mu bucuruzi, bemerewe amahugurwa kandi natwe tuzakomeza kubakurikirana tureba ko bishyirwa mu bikorwa."

Mu Karere ka Rusizi abagore bishimiye iyi serivisi yorohereza abagore kubona inguzanyo byihuse bidasabye ingwate ariko abafite ibikorwa mu gihugu cya Congo basaba ko batekerezwaho kuko badafite ibyo bakora mu Rwanda kandi amafaranga bayazana mu Rwanda. Dr Karusisi avuga ko abagore ba Rusizi na Rubavu bagiye kubatekerezaho bakaborohereza.

Abagore bakora ubuhinzi na bo basabye ko bafashwa mu kwagura ubuhinzi naho kubirebana n’ingano y’amafaranga abagore bazajya bahabwa, ngo bizajya biterwa n’ubushobozi bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

mbere yabyose mbanje kubashimira ,ngewe ikibazo nabazaga ,
1.ese umukobwa cg umugore wifuza kuba yatangira ibikorwa by’ubucuruzi ariko akaba adafite igishoro iyo gahunda ya zamuka mugore haricyo yamufasha akaba yabasha kugera kunzozi ze?

2.ese iyonguzanyo mushobora kuyiha umugore cg umukobwa wese ucuruza mutitataye kungano y’ibyo acuruza (bike cg byinshi)
munsobanurire murakoze.

MUKatuyisenge olive yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize

Mwiriwe, none se uri muri bk kandi ari umukozi wa reta kandi ari umugore iyinguzanyo yayibona? iyo uyibona hashize igihe kngana iki? UDEPOJE DOCIER?

MUREKATETE MARIE yanditse ku itariki ya: 5-05-2020  →  Musubize

Mu mirenge ya NKUNGU ya NYAKABUYE badufungiye amazi muri ibi bihe duhanganye na corona. Nimuduhe amazi twahawe na ADERBU yenda muduhe konteri ariko mureke kudufatanya n’ibihe.

MUGISHA Thamar yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

Gewe natangira nshima rwose iyi gahunda ni nziza cyane izafasha benshi.hanyuma nanabaza ga nti ese wa mugore ugiye gutangira ubucuruzi kndi nta tsinda arimo ndetse na y’amezi 6 ntarayamara mbese aribwo atangiye,we ntabwo mushobora kumuha inguzanyo?murakoze!

Alphonsine U yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Muzashyire ho na gahunda ya zamuka musecurity. Cg mugabo, aho muzaba mukose. Mbanengera ko musuzugura aba security ngo bahembwa make, barambura, ngo umushahara uri hasi y 100 000frw ngo ni nk aho aba adahembwa ngo nk impano nta mushahara uri mo. Kd muri kazi ni kazi bavuga ko nta kazi k umunyagara. Mwe nti muyumva, mwa giye mumenya urwego ubukungu bw igihugu cyacu kiri ho mukareka ku twirata ho! Ubu se ko mwayanyimye nkajya muri I&MBANK nti bampaye 1000000frw ubu se si ndi kwishyura neza! Muraduhemukira cyane nta migisha muzabona. Abo bantu mujye mubatubwirira, ni abahemu. I&BANK ni bank nziza mubwire abantu kuyigana, ba bihemu ariko bazagume muri KB.

Gad yanditse ku itariki ya: 8-03-2020  →  Musubize

Muzashyire ho na gahunda ya zamuka musecurity. Cg mugabo, aho muzaba mukose. Mbanengera ko musuzugura aba security ngo bahembwa make, barambura, ngo umushahara uri hasi y 100 000frw ngo ni nk aho aba adahembwa ngo nk impano nta mushahara uri mo. Kd muri kazi ni kazi bavuga ko nta kazi k umunyagara. Mwe nti muyumva, mwa giye mumenya urwego ubukungu bw igihugu cyacu kiri ho mukareka ku twirata ho! Ubu se ko mwayanyimye nkajya muri I&MBANK nti bampaye 1000000frw ubu se si ndi kwishyura neza! Muraduhemukira cyane nta migisha muzabona.

Gad yanditse ku itariki ya: 8-03-2020  →  Musubize

Abanyeshuri barangije za kaminuza batarabona imishinga bakora babagore nabakobwa iyi service ntacyo muzabafasha?

Alias yanditse ku itariki ya: 6-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka