Sugira Ernest yafashije Rayon Sports gutsinda Etincelles, Danny Usengimana afasha APR FC gutsinda Police FC
Igitego cya Sugira Ernest cyo ku munota wa 81 cyaje gisanga icyatsinzwe na Sekamana Maxime cyo ku munota wa 72 cyafashije Rayon Sports gutahana amanota 3 ihita ijya ku mwanya wa kabiri. Ku rundi ruhande, Danny Usengimana yatsindiye APR FC igitego cyatumye ishimangira umwanya wa mbere muri shampiyona.

Umunsi wa 21 wa shampiyona wakinwe ku wa kabiri tariki ya 03 no ku wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020 . Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yasuye Etincelles i Rubavu kuri Stade Umuganda, Rayon Sports itsinda Etincelles ibitego 2 kuri 1.

Itangishatse Ibrahim yafunguye amazamu Ku ruhande rwa Etincelles aho igice cya mbere cyarangiye Etincelles iyoboye. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoresheje imbaraga nyinshi maze ku munota wa 72 Sekamana Maxime afungura amazamu. Nyuma y’iminota 9 Sugira Ernest yatsinze igitego cyatanze amanota atatu kuri Rayon Sports, ihita ifata umwanya wa kabiri n’amanota 44. Casa Mbungo André watozaga umukino we wa mbere muri Rayon atahana ibyishimo.

Mu mukino wabereye i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali, APR FC yashimangiye umwanya wa mbere itsinda Police igitego 1 ku busa cya Danny Usengimana.
APR FC yabanjemo: Rwabugili Umar (GK, 1), Buregeya Prince (18), Imanishimwe Emmanuel (24), Manzi Thierry (C, 4), Rwabuhihi Aimé Placide (6), Niyonzima Olivier Sefu (21), Bukuru Christophe (15), Manishimwe Djabel (10), Byiringiro Lague (14), Danny Usengimana (19), na Niyomugabo Claude(3).

Police FC yabanjemo: Habarurema Gahungu (GK, 1), Mpozembizi Mohammed (21), Ndayishimiye Célestin (3), Mousa Omar(15), Nsabimana Aimable (C,13), Ngendahimana Eric (24), Munyakazi Youssouf (20), Mico Justin (10), Kubwimana Cédric (5), Iyabivuze Osée (22), na Nshuti Dominique Savio (27).
APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku ishoti rya Danny Usengimana watsinze ikipe yahozemo ari nako igice cya mbere cyasojwe.

Mu gice cya kabiri Police yakinnye ishaka kwishyura ariko ubwugarizi bwa APR FC bwihagararaho. Aya manota atatu yatumye APR FC iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 51, Police FC imanuka ku mwanya wa gatatu n’amanota 43.
Mu yindi mikino yabaye, Musanze FC yabaye ikipe ya Gatatu itsindiye Sunrise i Nyagatare kuri stade Golgotha nyuma ya APR FC na Kiyovu Sports. Sunrise ni yo yafunguye amazamu ku gitego cya Kyiza Ayubu Ibrahim. Musanze Fc yatsindiwe na Okuchukwu Stephen ndetse na Twizerimana Onesme.
Marines yasanze Bugesera iwayo iyitsinda igitego kimwe cyatsinzwe na Fiston Tuyishime.

Imikino y’Umunsi wa 21
Ku wa kabiri tariki ya 03 Werurwe 2020:
Kiyovu Sports 0-1 Gasogi Utd
As Kigali 1-0 As Muhanga
Mukura 1-0 Heroes FC
Espoir FC 0-1 Gicumbi FC
Ku wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe 2020:
Sunrise 1-2 Musanze FC
APR FC 1-0 Police FC
Etincelles FC 1-2 Rayon Sports
Bugesera FC 0-1 Marines
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|