Hateguwe irushanwa ryo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryateguye irushanwa rizahuza amakipe y’abagore akina uyu mukino mu byiciro bitandukanye. Ni irushanwa rizakinwa kuva kuwa gatanu tariki ya ya 06 kugeza 08 Werurwe 2020, mu rwego rw kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Ni imikino izitabirwa n’amakipe asanzwe akina shampiyona ya Basketball mu Rwanda nka APR Women BBC , The Hoops , IPRC Kigali n’andi.
Ureste iki cyiciro hari ibigo by’amashuri bitandukanye bisanzwe bifite abanyeshuri bakina uyu mukino nka ENDP Karubanda yo mu Majyepfo mu Karere ka Huye, Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza yo mu Karere ka Musanze n’ibindi bigo bitandukanye.
Hari icyiciro cya gatatu cy’abakanyujijeho mu mukino wa basketball, by’umwihariko mu cyiciro cy’abagore nka Ubumwe veterans, Shooting Touch yo mu Karere ka Kayonza, ikipe y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB), n’abakiniye ikipe y’igihugu ya basketball, barimo umutoza Umugwaneza Claudette uzwi nka Bucumu, Muhongerwa Alice usanzwe ari umucungamutungo w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda.

Uko amakipe yashizwe mu matsinda
Icyiciro cy’abakuze:
Itsinda rya mbere: APR W BBC, Ubumwe BBC na The Hoops
Itsinda rya kabiri: RP IPRC Huye, UR Huye n’Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18
Icyiciro cy’abato
Itsinda rya mbere: ADEGI, GS St Joseph na ENDP Karubanda
Itsinda rya kabiri: Marie Reine na ESB Kamonyi
Abakanyujijeho

Itsinda rya mbere: UBUMWE Vet na Shooting Touch
Itsinda rya kabiri: RSSB na Women National Team Veterans
Imwe mu mikino izakinwa
Kuwa gatanu tariki ya 06 Werurwe 2020

18:00 : IPRC Huye vs UR Huye muri NPC
20:00: APR W BBC vs Ubumwe BBC muri NPC
Imikino izakomeza kuwa gatandatu ndetse no ku cyumweru aho hazasozwa irushanwa muri sitade nto i Remera.
Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho mu mwaka waryo wa mbere ryegukanywe na APR W BBC.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|