Kiliziya yahagaritse guhana amahoro abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana

Mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi mu baturage, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasabye abakirisitu bayo guhagarika umuhango wo guhoberana no guhana ibiganza mu guhana amahoro ya Kiristu, ibasaba kuyahana ku mutima.

Musenyeri Antoine Kambanda (Photo:Internet)
Musenyeri Antoine Kambanda (Photo:Internet)

Ni itangazo ry’Inama y’Abepisikopi Gatolika hagamijwe gukumira, kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Koronavirusi, ryasohotse ku itariki ya 07 Werurwe 2020, rishyirwaho umukono na Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda.

Iryo tangazo rirararikira Abakirisitu Gatolika ko mu materaniro ya Kiliziya yo gusenga, hakurikizwa amabwiriza anyuranye.

Ibwiriza rya mbere, Kiliziya yasabye Abakirisitu guhana amahoro ya Kiristu ku mutima gusa, nta guhana ibiganza cyangwa guhoberana nk’uko bisanzwe bigenda.

Ibwiriza rya kabiri rirararikira abakirisitu ko mu gitambo cya Misa, mu gihe cyo guhazwa batega ibiganza nta guhazwa ku rurimi, mu gihe ibwirizwa rya gatatu, abakirisitu basabwa ko mu kwinjira mu Kiliziya, bitemewe gukora aho amazi y’umugisha yabaga kuko ntayakirimo, kugeza igihe ikibazo kizaba gikemutse.

Muri iryo tangazo, abagize inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, bijeje abakirisitu ko bagiye gukomeza gukurikirana uko bimeze, ku buryo ni biba ngombwa bazabagezaho andi mabwiriza. Biyemeza gukomeza gutakambira Imana ngo irinde u Rwanda icyo cyorezo.

Iryo bwiriza ry’abagize inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, risohotse nyuma y’ubutumwa buturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, bukubiyemo ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Koronavirusi, bwasohotse ku itariki 06 Werurwe 2020 aho bukubiyemo zimwe mu ngingo zinyuranye, zikangurira abaturage kwirinda icyo cyorezo basabwa kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko nta cyorezo cya Koronavirusi kiragera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BAZATANGIRARYARIGUSENGA

TANGA yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

Iyi Virus irimo guteza ibibazo byinshi mu isi.Urugero,ingendo nyinshi z’indege zarahagaze.Abantu ntabwo bakijya kurangura mu mahanga.Ku byerekeye kwifurizanya "amahoro" mu Kiriziya,umuntu yakwibaza niba kuramukanya mu nsengero aribyo byazana amahoro ku isi.Ikintu cyonyine cyazana amahoro ku isi,nuko abantu bakundana by’ukuri.Bakareka kurwana mu ntambara ndetse no kwiga kurwana.Bakareka kubeshyana,gusambana,kwiba,ruswa,amanyanga,etc...Abakora ibyo byose Imana itubuza,abenshi bajya mu Kiriziya "bagahana amahoro".Na mbere ya 1994 barabikoraga cyane.Nyamara ababikoraga nibo bafashe umuhoro batema abo basenganaga.Uriya muhango wo guhana amahoro mu Kiriziya ntacyo umaze.Muli 1994,President,Ministers,mayors,etc...,bose bari abagatolika.Nyamara hafi ya bose bakoze genocide.Ubwo se kujya mu kiriziya no mu nsengero bimaze iki???

hitimana yanditse ku itariki ya: 8-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka