Ibihugu byabonetsemo Coronavirus byageze kuri 76 harimo Senegal, Tuniziya na Maroc

Ahagana saa tatu kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2020, umubare w’abanduye Coronavirus hirya no hino ku isi wari umaze kugera ku bihumbi mirongo icyenda na kimwe na magana atatu (91,300) mu bihugu birenga 76 birimo ibya Afurika nka Senegal, Tuniziya na Maroc.

Coronavirus ikomeje guhangayikisha amahanga (Ifoto: Internet)
Coronavirus ikomeje guhangayikisha amahanga (Ifoto: Internet)

Senegal ni igihugu cya kabiri cyo muri Afurika y’abafite uruhu rwirabura (hepfo y’ubutayu bwa Sahara) kivuzwemo Coronavirus nyuma ya Nigeria, ariko umuntu ufite iyo ndwara akaba ari Umufaransa usanzwe utuye i Dakar (umurwa mukuru wa Senegal) kuva mu myaka ibiri ishize.

Uyu murwayi wa Coronavirus ngo yaherukaga gusura u Bufaransa mu duce twa Nimes na Rhones-Alpes hagati mu kwezi kwa Gashyantare gushize, akaba akekwa kuba ari ho yayikuye.

Minisitiri w’Ubuzima muri Senegal, Abdoulaye Diouf Sarr yatangaje ko ku itariki 28 Gashyantare ari bwo uwo Mufaransa yagiye kwa muganga bagasanga umubiri we ufite ubushyuhe bwa degree Celsius 390C, ndetse ababara umutwe no mu mihogo.

Kuva icyo gihe uwo murwayi ngo yahise ashyirwa mu kato mu bitaro byitwa Fann by’i Dakar ntiyakomeza kuremba ariko Leta yakomeje gushaka abantu bose bahuye na we kugira ngo bapimwe, nk’uko uwo muyobozi muri Senegal yabisobanuriye abanyamakuru ku wa mbere tariki 02 Werurwe 2020.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2020 inzego zishinzwe ubuzima mu bihugu byose ku isi birwaje Coronavirus, zatangaje ko iki cyorezo kimaze guhitana abantu barenga 3,120 kuva cyakwaduka mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2020.

Ibihugu by’i Burayi cyane cyane u Butaliyani ni byo birimo kuvugwamo kwiyongera gukabije kwa Coronavirus ku rugero rurushije u Bushinwa aho yaje ikomoka, kuko mu munsi umwe gusa ngo haba handuye abarenga 400, ndetse hapfuye abatari munsi ya 15.

Mu bihugu Coronavirus ivugwa kuba imaze kugeramo hari u Bushinwa(80,152), South Korea(5,186), Italy(2,036), Iran(1,501), Diamond Princess(706), Japan(274), France(191), Germany(165),Spain(120),Singapore(108),USA(103),Hong Kong(100),Kuwait(56),Bahrain(49),Thailand(43),Taiwan(41), U.K(40),Australia(34),Switzerland(30),Malaysia(29),Canada(27), Iraq (26), Norway(25), U.A.E.(21).

Hari na Austria (18),Netherlands(18), Vietnam(16),Sweden(15), Lebanon(13), Israel(12),Macao(10), Iceland(90), San Marino(8), Belgium(8),Croatia(8),Ecuador(7),Finland(7),Greece(7),Qatar(7),India(6),Mexico(6),Oman(6)Algeria(5),Pakistan(5),Czechia(4), Denmark(4),Philippines(3).

Iki cyorezo cyabonetse no mu bihugu bya Azerbaijan(3),Georgia(3),Romania(3),Russia(3)Brazil(2),Egypt(2),Indonesia(2),Portugal(2),Afghanistan(1),Andorra(1),Armenia(1),Belarus(1),Cambodia(1), Dominican Republic(1), Estonia(1), Ireland(1),Jordan(1),Latvia(1)Lithuania(1), Luxembourg(1),North Macedonia(1), Monaco(1 ),Morocco(1),New Zealand(1), Nigeria(1), Saudi Arabia(1),Senegal(1), Sri Lanka(1),Tunisia(1).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka