Amakipe abarirwa muri 40 azitabira irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba
Mu mpera z’iki cyumweru ku matariki ya 07 n’iya 08 Werurwe 2020 mu Karere ka Huye, muri Groupe Scolaire Officiel de Butare hazabera irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye umuyobozi w’iryo shuri.

Amakipe abarirwa muri mirongo ine (40) ategerejwe muri iri rushanwa ngarukamwaka. Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare Indatwa n’Inkesha Padiri Charles Hakizimana yaganiriye na KT Radio mu kiganiro KT Sports cyatambutse ku wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020, avuga ko biteze amakipe agera kuri 40.
Padiri hakizimana yagize ati “Kuri iyi nshuro twiteguye amakipe menshi, dukurikije uko turi kwandika tuzagira amakipe agera hafi kuri mirongo ine.”
Yakomeje avuga ko uyu mwaka hazaba imikino ya Volleyball hakaziyongeraho n’icyiciro cyo koga kuko bamaze kubona Urwogero (Piscine) rwamaze kuzura muri iki kigo bigizwemo uruhare na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Amakipe amaze kwiyandikisha
– Icyiciro cya mbere mu bagabo : UTB, REG, APR, Kirehe na Amical de Bujumbura
– Abagore : UTB, Ruhango, KVC
Icyiciro cya kabiri mu bagabo : St Joseph, Groupe Officiel de Butare ,Christ Roi Petit Seminaire Virgo Fidelis
– Amashuri makuru na Kaminuza : 9 UR Colleges (Men & Women), IPRC Musanze, IPRC Huye, Regina Pacis, IPRC Kigali
– Abakanyujijeho : Tout Age, Umucyo, True Family (Nyanza), Vision Jeunesse Nouvelle, Kudum, Relax, Mamba
– Koga : GSOB, CVSM, Nyamasheke, Karongi
Amakipe nka Gisagara, APR Women, RRA ntabwo aremeza niba azitabira iri rushanwa
Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel rigiye kuba ku nshuro ya 11. Mu mwaka wa 2019 ryegukanywe n’ikipe ya UTB (abagabo n’abagore) aho bahawe igikombe n’ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda.( 300,000 Rwf).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|