Umukobwa washowe mu gisirikare mu mashyamba ya Kongo arifuza gusubira mu ishuri

Umwe mu bakobwa barimo guhugurirwa mu kigo cya Mutobo witwa Mukanoheri Joselyne, nyuma y’uko mu buzima bwe bwose yabumaze mu mashyamba ya Kongo ari na ho yavukiye, ubwo yabazwaga uburyo babagaho muri ayo mashyamba, mu kiniga cyinshi yagize ati “Natojwe igisirikare ndi umwana ariko ntibampa ipeti, nari soldat sans matricule (nari umusirikare utagira nimero imuranga) ”.

Mukanoheli Joselyne winjijwe mu mitwe ya Gisirikare yishimira kuba ubu yarakivuyemo akifuza gusubira ku ishuri
Mukanoheli Joselyne winjijwe mu mitwe ya Gisirikare yishimira kuba ubu yarakivuyemo akifuza gusubira ku ishuri

Ni mu nyigisho zitabiriwe n’abakabakaba 700, barimo n’abana 81 bashowe mu gisirikare, boherezwa mu Rwanda nyuma y’uko bafatiwe mu mashyamba ya Kongo mu bitero bagabweho n’ingabo za Kongo-Kinshasa.

Kigali Today iganira na Mukanoheri Joselyne w’imyaka 21 wavukiye mu mashyamba ya Kongo, avuga ko ubuzima babagamo butari buboroheye, aho n’abana batozwaga imyitozo ya gisirikare.

Avuga ko yinjiye mu gisirikare akiri umwana aho yabwirwaga ko bazafata igihugu cy’u Rwanda, akaba nta makuru yigeze amenya ku Rwanda aho batagiraga n’ububasha bwo kumva Radio ngo babe bamenya aho igihugu kigeze.

Avuga ko akora igisirikare yabagaho nta peti agira, ndetse avuga ko yagikoraga atanditswe ngo amenye neza aho abarizwa ati “Nari umusirikare ariko nta peti bampaye, nari soldat sans matricule”.

Uwo mukobwa avuga ko mu mashyamba abakobwa biberaga mu rugo urugamba rukitabirwa n’ababyeyi babo.

Agira ati “Nkatwe se ko twari abasirikare batagira icyo bakora, twiberaga mu rugo gusa, nta nubwo najyaga ku rugamba ngo ndase”.

Uwo mukobwa wishimiye kugera mu Rwanda, avuga ko uburyo babwirwaga u Rwanda atari uko barusanze, kuko bari bazi ko nibagera mu Rwanda bicwa, asaba abasigaye mu mashyamba ya Kongo kurambika intwaro bagataha, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ku ruhande rwe avuga ko yiteguye kwiga imyuga, agashaka uko yakwiteza imbere, gusa ngo abonye ubushobozi avuga ko yakomeza amashuri ye, dore ko ngo muri Kongo yacikirije amashuri ageze mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye.

Ati “Ubu ngiye kwiga imyuga, mbonye ubushobozi nakwiga amashuri nkazagera no ku rwego rw’ubuyobozi”.

Abana 81 barimo abakobwa 41 bashowe mu gisirikare bari munsi y’imyaka 18 ni bamwe mu banyarwanda babaga mu mashyamba ya Kongo, baherutse gushyikirizwa Leta y’u Rwanda nyuma yo gufatwa n’ingabo za Kongo mu bitero bagabweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka