Irimbi rya Rusororo rimaze gushyingurwamo imirambo 6,530

Kuva kuri Prof Ilunga Pierre washyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku itariki 28 Ukwakira 2011 kugera kuri Prince Charles Kwizera wahashyinguwe nimugoroba tariki 05 Werurwe 2020, iri rimbi rimaze gushyingurwamo imirambo y’abantu 6,530.

Imva z'amakaro, imwe ifite agaciro k'amafaranga ibihumbi 605
Imva z’amakaro, imwe ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 605

Irimbi rya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo, ni ryo rimbi rikuru rishyingurwamo abatuye mu Mujyi wa Kigali bo mu byiciro bitandukanye, kuva ku bari abayobozi bakuru b’Igihugu kugera ku baturage basanzwe b’amikoro make.

Iri rimbi ryagiyeho muri 2011 risimbura iry’i Remera-Kimironko mu Mujyi wa Kigali ryari rimaze kuzura kandi riri hagati mu mujyi hatisanzuye.

Hari abantu bakeka ko i Rusororo na ho hagiye kuzura, ariko umwe mu bakozi b’ikigo cyitwa Cons-Tech Ltd gishinzwe imicungire y’iryo rimbi, avuga ko hakiri umwanya mugari wo gushyinguramo abantu bitaba Imana.

Imva zisanzwe z'isima gusa zifite agaciro k'amafaranga ibihumbi 305
Imva zisanzwe z’isima gusa zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 305

Nyirahakizimana agira ati "Nta n’ubwo turageza hagati y’aho tugomba kugera kuko imbago z’irimbi zigarukira epfo ku gishanga".

Akomeza asobanura ko ibiciro byo gushyingura i Rusororo biri mu byiciro bitandukanye hagendewe ku mikoro n’ubushake bya buri muntu.

Imva ya mbere ihenze n’ubwo ngo nta giciro cyagenwe, ni ishyingurwamo umuntu witabye Imana yari Umuyobozi Mukuru, icyiciro gikurikiyeho kikaba icy’imva zubakishije amakaro zigurwa amafaranga ibihumbi 605.

Iri rimbi rimaze gushyingurwamo abari abayobozi bakuru umunani
Iri rimbi rimaze gushyingurwamo abari abayobozi bakuru umunani

Icyiciro cya gatatu ni icy’imva zitwikirije isima gusa(hatariho irangi), zikaba zigurwa amafaranga ibihumbi 305, hakaza imva zisanzwe z’igitaka gusa ngo zigurwa amafaranga ibihumbi 20.

Umuntu wa mbere washyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo bigaragara ko yitwaga Prof Ilunga L Pierre, akaba yari Umunye-Congo wavukiye muri Katanga ariko akaza kwitaba Imana ari Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyo rata SEZIKE (YE)!!! Nanjye icyo gitekerezo ndagishyigikiye!!!

gasongo yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Imana ibahe iruhuko ridashira

Eliezer Ntiturikure yanditse ku itariki ya: 7-03-2020  →  Musubize

Birababaje kubona n’iyo twapfuye tutareshya.Ariko biterwa n’imyumvire y’abantu.Ku Mana,abantu twese turareshya.Tuvuka kimwe,tugapfa kimwe.Twese turabyara,twese Imana yaduhaye umwuka,food,izuba,amazi,etc...Nkuko Ibyakozwe 10 umurongo wa 34 havuga "Imana ntirobanura".Ahubwo umuntu wese uyumvira,niwe izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo,ibanje kumuzura ku Munsi wa nyuma nkuko Yezu yavuze.Muli baliya bantu bahambwe I Rusororo bagera kuli 6 530,harimo abo Imana izazura kuli uwo munsi dutegereje.Imana izibanda ku bintu 2: Kuba waririndaga ibyaha no kuba utariberaga gusa mu byisi (amafaranga,shuguri,politike,etc...),akaba aribyo uheramo gusa ntushake Imana.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 6-03-2020  →  Musubize

Nshimira Imana yangize umuslam, nta busumbane mu mva. Twese turangana kuko n’iyo abantu bashizemo umwuka burya baranitiranwa( Umuramo). Ahubwo ikibazo cya Land management. Ayo makaro na za Sima ntibishobora gutuma hari ikindi cyahakorerwa.Kandi n’ubwo bavuzeko space igihari izashyira ishire. iyo amakaro na ciment bitajyaho mu marimbi hirya no hino hari ahashyinguwe abantu cyera twakabaye tuhakorera ibindi.

Elican yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka