Imvura yaraye iguye yishe batanu, abandi 13 barakomereka

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje imibare y’abantu babuze ubuzima, inzu zasenyutse, imyaka yangiritse, ibikorwa remezo n’ibindi byose byangijwe n’imvura yaguye ku wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020.

Izi ni zimwe mu nzu zangijwe n'imvura i Nduba muri Gasabo
Izi ni zimwe mu nzu zangijwe n’imvura i Nduba muri Gasabo

Mu byangijwe n’iyo mvura harimo inzu zasenyutse zirimo eshanu muri Rulindo, ebyiri muri Kicukiro, ebyiri muri Gicumbi, inzu 22 muri Gasabo n’umuntu umwe muri ako karere arakomereka.

Mu bindi byangiritse harimo inkingi enye z’amashanyarazi zaguye muri Kamonyi, inkingi imwe yaguye muri Gasabo, inzu imwe irasenyuka muri Rusizi, inzu ebyiri zirasenyuka muri Gisagara, no mu Karere ka Rutsiro hasenyutse inzu ebyiri, mu gihe mu Karere ka Gakenke hasenyutse inzu enye n’urusengero rumwe.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) kandi yatangaje ko iyi mvura yatwaye ubuzima bw’abantu babiri mu Karere ka Ruhango, yica n’umuntu umwe muri Gasabo biturutse ku myuzure.

Imyuzure yangije na Hegitari 1,8 z’imyaka muri Gicumbi, yangiza ikiraro kimwe muri Gasabo, yangiza n’ibiraro bitatu muri Rutsiro.

Imvura yateje n’inkangu zangije imihanda mu Karere ka Gicumbi, yangiza umuhanda Kigali – Gatuna muri Rulindo, yangiza n’umuhanda muri Rubavu.

Iyi mvura yari ifite ubukana budasanzwe, dore ko yari irimo n’inkuba zishe umuntu umwe muri Rulindo zikomeretsa abandi batatu muri ako karere. Mu Karere ka Ngororero inkuba zakomerekeje abantu icyenda, zica n’inka imwe. Mu Karere ka Nyanza inkuba zishe umuntu umwe n’inka imwe. Muri Gicumbi, inkuba zishe inka eshatu.

Muri rusange abantu batanu bapfuye, abandi 13 barakomereka, inzu 42 zirasenyuka, amatungo atanu arapfa, imihanda itatu irangirika, ibiraro bine na byo birasenyuka, amapoto atanu y’amashanyarazi aragwa n’urusengero rumwe rurasenyuka.

MINEMA yatangaje ko abaturanye n’abafite inzu zasenyutse babaye babacumbikiye mu gihe bategereje kongera kubona aho kuba habo. Abakomeretse na bo bihutiye kugezwa kwa muganga, imihanda yari yasenyutse na yo imwe irasanwa ku bufatanye n’abaturage, yongera kuba nyabagendwa. Ni mu gihe ibiraro byasenyutse na byo harimo gutegurwa uburyo bwihuse bwo kubyubaka kugira ngo byoroshye ubuhahirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwihangane abasenyewe nimvura nukuri mukomeze kwihangana mutegereze ubuyobozi mugihe babituganya murakoze

Longan yanditse ku itariki ya: 5-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka