Kigali: Muri Remera hatangijwe Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bugamije kwitegura CHOGM

Mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020 hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano. Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano na Ministeri y’Ubuzima, mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga izwi nka CHOGM.

Ni inama izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth uhuriyemo ibihugu bikoresha Icyongereza, ikazaba muri Kamena 2020.

Ni igikorwa cyatangijwe n’umuganda wo gusana imihanda yangiritse mu Mudugudu w’Icyitegererezo mu Kagari ka Nyarutarama, gutera ibiti, guha abanyerondo ibikoresho bifashisha mu kazi, no gutanga inyigisho ku isuku n’umutekano.

Abaturage bari muri uwo muganda bavuga ko bageze ku rwego rwiza muri gahunda y’isuku n’umutekano, ariko bakavuga ko kwigisha ari uguhozaho ku buryo urugamba rwo kunoza isuku kuri bo rugikomeje.

Umwe muri abo baturage witwa Chantal uvuka mu Kagari ka Nyarutarama yagize ati: “Ubu se hari umuturage utazi akamaro k’isuku? Ubukangurambaga ni ngombwa ariko ntekereza ntawe utazi ingaruka z’umwanda.”

Undi muturage wari witabiriye umuganda wakozwe mu rwego rw’ubwo bukangurambaga yagize ati: “Buri wese mu bukangurambaga bukorwa mu bufatanye n’ubuyobozi unyuze ku mwanda agomba kuwutoragura, cyane ko muri iyi minsi hari indwara nyinshi ziterwa n’umwanda tugomba guhagurukira gukora isuku.”

Ati “Ni igikorwa gikomeye cyane kuko amahanga azi ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo mu isuku bityo tugomba kuyinoza ku buryo n’abataraza bazakururwa n’isuku n’umutekano kuko ari cyo bagikundira”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Murekatete Patricie, yemeza ko ku bufatanye n’abaturage imihigo y’isuku n’umutekano izagerwaho.

Abayobozi bamaze gutera ibiti bashishikariza abaturage gukoresha kandagira ukarabe
Abayobozi bamaze gutera ibiti bashishikariza abaturage gukoresha kandagira ukarabe

Murekatete yagize ati: “Mu murenge wa Remera twiteguye kwakira CHOGM ariko turarushaho gukaza ingamba z’isuku n’umutekano”.

Yongeyeho ati “Turi gukangurira abaturage kwitabira isuku ahantu hose hatandukanye by’umwihariko ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi kuko twiteguye kwakira abantu benshi. Turi gukorana na company z’isuku n’umutekano dutera indabo, hakorwa ubusitani kugira ngo muri iki gihe cy’imvura bizamere vuba kugira ngo inama tuzakira izasange u Rwanda rusa neza”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Nyirimbibi, yavuze ko bari gutanga inyigisho zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus yugarije isi, mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth w’Ibihugu bikoresha Icyongereza. Izo nyigisho ngo zigamije gutoza abaturage kurushaho kugira isuku nk’uko akomeza abivuga.

Ati “Amakuru yose dufite tuyabwira abaturage aho tubasobanurira ikigero icyorezo cya Coronavirus kigezeho uko yiyongera ndetse n’uko ibihugu igeramo bigenda byiyongera”.

Ati “Muri Gasabo dufite umwihariko umaze gusakara n’ahandi henshi aho ahantu hari nyabagendwa hahurira abantu benshi cyane tubashishikariza gukaraba intoki bifashishije kandagira ukarabe, ku biro hashyizwe uducupa turimo umuti ukarabwa ugakuraho udukoko ku ntoki kandi igikuru cyane ni ubukangurambaga ndetse abaturage barabyumva”.

Abaturage bitabiriye umuganda basuzumwe Hépatite B na C nka zimwe mu ndwara mbi zikomeye zikunze kwica abantu iyo batazisuzumishije hakiri kare
Abaturage bitabiriye umuganda basuzumwe Hépatite B na C nka zimwe mu ndwara mbi zikomeye zikunze kwica abantu iyo batazisuzumishije hakiri kare

Umuryango wa Commonwealth watangiye uhuza ibihugu byakoronijwe n’u Bwongereza ku migabane yose, ariko nyuma hagenda hinjiramo n’ibindi bivuga ururimi rw’Icyongereza. Uyu muryango washinzwe mu 1949, ufatwa nk’umwe mu miryango ihuza ibihugu bikomeye ku isi, u Rwanda rukaba rwarawinjiyemo mu kwezi k’Ugushyingo 2009.

Aha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera yari amaze gusinyana amasezerano y'ubufatanye mu kwesa imihigo y'isuku n'uhagarariye Company y'isuku yitwa Inema
Aha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yari amaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu kwesa imihigo y’isuku n’uhagarariye Company y’isuku yitwa Inema
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka