Gukaraba intoki uko bikwiye byakurinda indwara zirimo na Coronavirus

Abantu benshi ntibaha agaciro umuco wo gukaraba intoki, abandi na bo ntibamenya igihe gikwiriye cyo kuzikaraba, kandi ari ikintu cy’ingenzi mu kwirinda indwara nyinshi zandura zikwirakwijwe na mikorobe ndetse na virusi zimwena zimwe, zirimo na virus nshya yo mu bwoko bwa corona izwi nka coronavirus itera indwara ya covid-19.

Gukaraba intoki byakurinda indwara zirimo na Coronavirus (Photo:Internet)
Gukaraba intoki byakurinda indwara zirimo na Coronavirus (Photo:Internet)

Iki ni icyorezo cyugarije isi guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, kikaba kimaze guhitana abarenga 3.000 hirya no hino ku isi mu mezi abiri gusa.

Uburyo intoki zishobora gukwirakwiza indwara no kwirinda hitawe ku muco wo gukaraba intoki urabisobanukirwa muri iyi nkuru.

Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byandika ku buzima, avuga ko gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune ari imwe mu ngamba z’ingenzi zafasha abantu kwirinda indwara nyinshi ziterwa na mikorobe ndetse na virusi zimwe na zimwe.

Dore ahantu intoki z’umuntu zandurira cyane kurusha ahandi:

Umwanda munini (amabyi) waba uw’umuntu cyangwa uw’inyamanswa, kuko uba wuzuyemo mikorobi nyinshi nka Escherichia coli, salmonella, virusi zimwe na zimwe nka norovirusi itera kuruka n’impiswi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ugereranyije, muri garama imwe (1g) y’umwanda munini hashobora kubonekamo amamiliyari ya zamikorobe.

Nanone kandi zishobora kujya ku ntoki mu gihe ukoze ku kintu ziriho, urugero nk’ahantu umuntu wanduye yakororeye cyangwa yitsamuriye.

Ahandi intoki zakwandurira zigakwirakwiza mikorobe ni ku bintu abantu bakunda gukoraho cyane nka telephone, mudasobwa, amafranga cyangwa ibikinisho by’abana, n’ibindi.

Izi mikorobe iyo utazikarabye ni zo zigenda zikwirakwizwa mu bandi bantu benshi, ari na ko zibatera indwara.

Bigenda gute ngo mikorobe zive ku ntoki zinjire mu mubiri w’umuntu?

Zishobora kunyura mu kwikora mu maso, mu zuru cyangwa se no ku munwa, zishobora kandi kwinjira mu mubiri zinyuze mu byo kurya no kunywa mu gihe umuntu arimo kubitegura cyangwa se arimo gufungura.

Tugaruke ku cyorezo cya Coronavirus cyagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, kuri ubu kikaba kimaze kugera mu bihugu birenga 76 byo ku isi, no guhitana abakabakaba 3.000.

Mu ngamba zo kugikumira harimo no kugira isuku hibandwa ku gukaraba intoki.

Impamvu iyi ngamba iza mu zibanze ni uko Coronavirus yandura iyo umuntu yitsamuye cyangwa akoroye yegereye undi, iyo umuntu afite ibiganza byandujwe akaba yakora cyangwa yasuhuza umuntu ndetse no gukora ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeza ko nubwo nta Coronavirus irahagaragara, abantu bakwiye kuyirinda binyuze mu ngamba zitandukanye zose zikubiye mu kugira isuku, iya mbere ikaba ari ugukaraba intoki buri gihe ukoresheje amazi meza n’isabune.

Uburyo burindwi bwo gukara intoki neza (Photo:Internet)
Uburyo burindwi bwo gukara intoki neza (Photo:Internet)

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), giherutse gutegeka abatanga serivisi zo gucumbikira abantu, harimo za resitora, utubari, utubyiniro, abatembereza ba mukerarugendo, ababayobora n’abategura ibikorwa bitandukanye, gushyiraho ahantu ho gukarabira intoki na alukolu (alcol) yagenewe gusukura intoki.

Ibi byashyizwe ku nyubako zose ndetse no mu modoka z’abakerarugendo cyangwa abashyitsi kugira ngo habungabungwe ubuzima n’umudendezo w’abashyitsi n’abakozi.

Icyakora nubwo ubukangurambaga bwo gukaraba intoki bwashyizwemo imbaraga mu Rwanda, bigaragara ko ibipimo bikiri hasi.

Inkuru ya Imvaho Nshya, mu kiganiro yagiranye na Mukamunana Alphonsine, umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko biri kuri 5%.

Abanyarwanda bakaba bakwiye gukomeza kwirinda indwara zituruka ku mwanda, bubahiriza ibihe byo gukaraba intoki kandi bakoresheje amazi meza n’isabune.

Akomeza avuaga ko abantu bagombye kwita ku bihe by’ingenzi byo gukaraba intoki aribyo: igihe umuntu avuye ku musarani, agiye gutegura amafunguro, agiye kurya, agiye kugaburira umwana cyangwa kumwonsa, no kuzikaraba igihe cyose zanduye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka