Iyi mvura y’itumba izacika hagati muri Gicurasi 2020 - Meteo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kiravuga ko imvura irimo kugwa muri iki gihe ari itumba ryatangiye, kandi ko izacika mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka wa 2020.

Ifoto y'uburyo imvura y'itumba 2020 izagwa hirya no hino ku gihugu
Ifoto y’uburyo imvura y’itumba 2020 izagwa hirya no hino ku gihugu

Meteo Rwanda ivuga ko itumba ry’uyu mwaka wa 2020 rizagwamo imvura iri ku gipimo kirenze icy’ibihe by’itumba risanzwe, bitewe n’ubushyuhe bwagaragaye mu nyanja ngari bugateza ikirere kugira ubuhehere budasanzwe.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimble Gahigi, yavuze ko iyi mvura ari isanzwe nubwo hatabayeho kuyitandukanya n’iyaguye mu gihe cy’urugaryi.

Gahigi yagize ati “Mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri ubundi tumenyereye ko haba hari imicyo, ariko si ko byagenze kuko mu nyanja ngari havuyemo izuba ryinshi cyane bituma ubuhehere bwiyongera mu kirere, tukaba twaragushije imvura nyinshi muri ayo mezi”.

Ati “Iyo mvura yajyanye n’igihe cy’urugaryi, ubu imvura dufite ni itumba ryatangiye, kandi kuba yarakomereje ku yaguye mu gihe cy’umuhindo n’urugaryi, ntibivuze ko itazakomeza kuko hari abantu bari batangiye kubigiraho ikibazo bavuga ko ishobora kubura mu itumba.

Ntabwo kuba yari yabonetse mbere biba ari ihame ko ihita ihagarara, izi ni impinduka zidasanzwe zitari mu Rwanda honyine ahubwo ni ku rwego rw’isi, bisaba ko amakuru tuzajya tuyatangaza mbere y’igihe”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hakiri kare kuvuga ko impeshyi na yo izaba ndende bitewe n’izo mpinduka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Inyandiko ya Meteo Rwanda ivuga ku iteganyagihe ry’imvura y’itumba izagwa muri Werurwe, Mata na Gicurasi 2020, igaragaza ko iyo mvura izaba iri hejuru y’isanzwe igwa mu bihe by’itumba risanzwe.

Iyi nyandiko ikomeza igaragaza ko mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza, ndetse no mu duce duto tuhegereye two muri Gatsibo, Rwamagana na Bugesera, hazagwa imvura ibarirwa hagati ya milimetero 320-400.

Mu turere two hagati mu gihugu guhera mu Majyaruguru kugera mu Majyepfo hateganyijwe imvura ibarirwa hagati ya milimetero 400-500, mu gihe Intara y’Uburengerazuba yose hamwe n’ibice binini by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru hateganyijwe imvura ibarirwa hagati ya milimetero 500-600.

Meteo Rwanda igaragaza ko iyi mvura y’itumba izacika hagati ya tariki 21 na 31 Gicurasi mu duce hafi ya twose tw’igihugu, usibye mu Karere ka Kirehe, biteganyijwe ko izacika mbere yaho mu matariki ya 10-20 Gicurasi, ndetse no mu ishyamba ry’Ibirunga no mu Karere ka Nyamasheke ho ikazakomeza kugera tariki 10 Kamena 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka