Polisi y’igihugu n’akarere ka Bugesera bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana Emmanuel, hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, tariki 02/05/2013, bashyize umukono ku masezerano agamije ubufatanye mu bintu byinshi bitandukanye.

Ayo mazeserano akubiyemo ibikorwa bitandukanye birimo kubungabunga umutekano, gukumira ibyaha, guhugura abagize inzego za Comminuty Policing no kubashakira ibikoresho, kurenge ra ibidukikije no guteza imbere umutekano w’abaturage.

Si ibyo gusa kuko ayo masezerano arimo n’ubufatanye mu bijyanye no kurinda ibiyaga no gucunga umutekano wo mu mazi yo muri ibyo biyaga bikorerwamo uburobyi n’ibindi; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'igihugu, IGP Gasana Emmanuel, hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis bashyira umukono ku masezerano.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana Emmanuel, hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis bashyira umukono ku masezerano.

Rwagaju avuga ko aya masezerano aziye igihe kuko akarere ka Bugesera karimo kwihuta mu iterambere ibyo bigatuma habamo ibikorwa bitandunye ndetse akaba anavuga ko aya masezerano azabafasha kwihutisha amajyambere, umutekano umeze neza no kurengera ibidukikije.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana Emmanuel, yavuze ko akarere ka Bugesera ari intangarugero mu bikorwa byinshi kandi ubu bufatanye bukaba buje bushimangira ibikorwa byiza Polisi yari ifitanye n’ako karere.

Yagize ati “twahaye amagare abagize Community Policing abaturage b’aka karere kuko byagaragaye ko ari intangarugero, uretse n’ibyo kandi bahawe moto ndetse n’amato abashimira ko bitwara neza. Ibi ntibyarangiye kuko bizanakomeza”.

IGP Gasana Emmanuel yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko nta terambere rishobora kugerwaho nta mutekano kuko ariwo wa mbere.
Polisi yageneye abagize Community Policing umwambaro wihariye ubaranga ku bantu 200 mu rwego rwokubafasha gukora akazi kabo neza.

Abagize impande zose bari bitabiriye gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya Polisi n'akarere ka Bugesera.
Abagize impande zose bari bitabiriye gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi n’akarere ka Bugesera.

Abanyamakuru babajije umuvugizi wa Polisi impamvu bagiranye amasezerano n’akarere y’ihariye kandi bimwe mu bikorwa bikubiye muri ayo masezerano bari bazanzwe babikora kandi ari n’inshingano zabo maze asubiza ko ari ukugirango bashimangire ubufatanye n’ubutwererane n’abaturage.

Ati “ibyo ntibivuze ko aha ariho hari abanyabyaha benshi kugirango tubashe kuhitaho ahubwo ni ukugirango tubashe gukorana neza n’abaturage kugirango tubashe kubona umusaruro mwiza”.

Hashyizweho itsinda rigizwe n’abantu bane babiri kuri buri ruhande bashyizwe gukurikirana umunsi ku munsi ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Aya masezerano aje akurikira ayo Polisi y’igihugu yagiranye n’uturere twa Gatsibo ko mu ntara y’Uburasirazuba, Kicukiro mu mujyi wa Kigali, Burera mu ntara y’Amajyaruguru ndetse n’akarere ka Nyanza ko mu ntara y’Amajyepfo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se ibi bivuze iki? NGO polisi yagiranye amasezerano n Urwego rw akarere? None se byo mbi si institution za leta zishinzwe guhuriza hamwe imirimo nkiyo? None se aho polisi idafitanye amasezerano n uturere ni ukuvuga ko ibyo bitazakorwa? Cyangwahazabaho ubusumbane muri iyo service kuko nta masezerano ahari? Ubundi se polisi ishingano zayo ni izihe?

Gakumba yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka