Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy n’umugore we Carla Bruni-Sarkozy ngo nibo babaye aba mbere muguha impano nyinshi umuryango wa Perezida wa Amerika, Barack Obama, mu mwaka wa 2011.
Mu nama umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza yagiranye n’abamotari bakorera mu gice cy’umujyi w’ako karere tariki 26/04/2013 yasabye abamotari kuyifasha mu kurwanya bamwe muri bo bitwara nabi muri ako kazi.
Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) aravuga ko nta mpamvu yo guha abafite ubumuga amashuri yihariye. Akaba ariyo mpamvu buri mwarimu wese uri kurangiza amashuri aba yarigishijwe uburyo bwo gufasha ababarirwa muri iki kiciro.
Ubwo yifatanyaga n’abandi kunamira inzirakarengane zazize Jenoside mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, Minisitiri ushinzwe ingufu n’amazi, Isumbingabo Emma Franҫoise, yanahamagariye abagize uruhare muri Jenoside guhinduka bagaharanira kwifatanya n’Abanyarwanda bose kubaka igihugu kizima.
Umuryango World Vision washyikirije Diyoseze ya EAR Gahini mu karere ka Kayonza imipira 347 y’umukino wa Basket n’indi 277 y’umukino w’amaguru izifashishwa mu guhuza urubyiruko kugira ngo rukorerwe ubukangurambaga ku bintu bitandukanye.
Abakora umurimo w’ubwubatsi mu Rwanda barasabwa guharanira kuba abakozi beza bubaka ibiramba bagateza igihugu imbere kandi bakaba inyangamugayo bakitandukanya n’isura mbi benshi mu bafundi bazwiho yo kuba ba bihemu.
Umugabo witwa Nyaminani Felisi usanzwe utuye mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yihishe umugore babyaranye kabiri ajya gusezerana n’umukobwa wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.
Nubwo imirambo itatu y’abacukuzi itaraboneka nyuma yo kugwirwa n’ikirombe, Minisitiri ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Evode Imena, kuri uyu wa kane tariki 25/04/2013, yasuye Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke yihanganisha abaturage.
Nyuma y’amahugurwa zahawe n’umushinga DEMP ukorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Inkeragutabara zo mu karere ka Nyabihu ziyemeje gufata iya mbere mu kubungabunga ibidukikije no gukumira icyaricyo cyose cyatuma ibidukikije bihungabana.
Abikorera bo mu turere turindwi tugize Intara y’iBurengerazuba, tariki 25/04/2013, bashyize umukono ku mihigo y’umwaka wa 2013. Iyo mihigo hafi ya yose ihuriza ku gushyiraho umwete mu kwinjiza abanyamuryango bashya mu rugaga rw’abikorera kugira ngo rurusheho kugira imbaraga no kunoza akazi rushinzwe.
Kubera guhura n’ikibazo cy’ibicanwa hamwe na hamwe mu karere ka Rulindo, hari imirenge abaturage baho barya ari uko baguze inkwi zo gutekesha ku kilo.
Nyuma y’aho hashyiriweho itegeko rigena inyungu ku bukode bw’amazu, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ntiyigeze iriha bene uyu musoro, ivuga ko ari ikigo cy’uburezi, kidaharanira inyungu; ariko ntibyumvikanaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ari na bwo bwishyuza uyu musoro.
Ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB) cyasobanuriye Ministiri wa Leta mu gihugu cya Burikinafaso, Dr Bongnessan Arsene YE, wasuye u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 25/04/2013, uburyo igihugu kiyobowe neza bigatuma imibereho n’iterambere ry’abanyagihugu bigaragaza imibare iri ku gipimo gishimishije.
Umugore witwa Nyamvura Bernadette, utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, ashimira ubuyobozi bwamugabiye inka kuko izatuma ava mu bukene yatewe n’umugabo we wamutaye akaba amaze imyaka ine atazi aho aherereye.
Inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Gicumbi yateranye kuwa 25/04/2013 yabonye ko ako karere kazakenera amafaranga amiliyari 33,2 mu bikorwa by’iterambere kuva mu mwaka wa 20013-2018.
Umuyobozi wa CICR (International Committee of Red Cross) ku rwego rw’isi, Peter Maurer, aratangaza ko uburenganzira bwa muntu buramutse bwubahirijwe nta Jenoside nk’iyo yabonye mu Rwanda yakongera kubaho.
Impunzi 13 zituruka mu nkambi ya Butare mu Burundi, kuri uyu wa kane tariki 25/04/2013 zari mu karere ka Musanze, kugirango zirebere aho igihugu kigeze maze batahe bajye kubwira abandi babe bafata icyemezo cyo gutaha.
Ubwo basobanuriraga imikoreshereze y’inkunga y’ingoboka, izahabwa abatishoboye 239 bo mu murenge wa Gacurabwenge, bamwe muri bo bagaragaje ko batishimiye ko hakorwamo imishinga ikorewe hamwe ibateza imbere, kuko ngo badafite imbaraga zo kugenzura ibyo bikorwa izaba yashowemo.
Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, amazi EWSA itunganya yagabanutse 20% (124692 m3) bitewe n’imvura zabaye nyinshi zigatuma amazi yandura cyane, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa EWSA.
Amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) yatangiye ari amarushanwa ashaka umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi ariko kuri iyi nshuro yayo ya gatatu haribazwa niba umuhanzi uzegukana insinzi uzaba ari umuhanga kurusha abandi cyangwa se niba ari uzaba akunzwe cyane (warushije abandi abafana bamutoye).
Abajura binjiye mu biro bivunja byitwa Izere by’uwitwa Semanywa Sylvain biri ku mupaka wa Cyanika, mu karere ka Burera, maze bamwiba Amashilingi y’Amagande miliyoni 13 n’ibihumbi 105 n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 988.
Bamwe mu bakozi bakoraga isuku ku karere ka Nyabihu n’ahandi mu masantire y’aka karere, bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa bakaba batabona amafaranga yo kubatunga, kwikenuza no kwishyura amazu ku bakodesha.
Ubushinjacyaha bw’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza busasabira gufungwa burundu umunyeshuri wa kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) Kubwayo Donat ukomoka mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe uheruka kwica nyina amukase ijosi.
Kapiteni wa Kiyovu Sports, Eric Serugaba, wari umaze amezi atatu n’igice adakina kubera imvune y’ukuguru kw’ubumoso, yamaze gukira ndetse azatangira imyitozo ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Gen Carlos Alberto dos Santos Cruz wo mu gihugu cya Brazil yagizwe umuyobozi w’ingabo ibihumbi 20 z’umuryango w’abibumbye ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).
Umusore witwa Mugisha Jacques ufite ubumuga bwo kutabona aratangaza ko nubwo afite ubu bumuga bitamubuza kujya mbere no kugirira akamaro igihugu cye.
Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 24/04/2013 yangije ibikorwa birimo amazu agera kuri 50 mu mirenge itandukanye igize akarere ka Musanze.
Umukambwe Musafiri Kabemba utuye mu karere ka Ngoma ni umwe mu bantu bake baba bakiriho babanye n’umwami wa nyuma wayoboye u Rwanda Mutara wa III Rudahigwa (Charles Léon Pierre).
Abantu benshi barimo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzego z’umutekano zirimo ingabo na Polisi baranenga inyubako z’urwibutso rw’icyitegererezo rw’akarere ka Rusizi rurimo kubakwa i Nyarushishi ngo ruzimurirwemo imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa neza.
Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bya Kanombe (RMH) byabonye inkunga y’ibikoresho bigezweho ku rwego rw’isi bya Skin graft, bizajya bifasha mu kwihutisha akazi ko gusana no kunoza imikirire y’ibikomere mu gihe umurwayi yakomeretse.
Abagabo babiri bakekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa AG100 y’uwitwa Twagirimama Vedaste ukomoka mu karere ka Karongi, bafatiwe ahitwa kuri Duwani, mu kagari ka Bibungo, umurenge wa Nyamiyaga; ho mu karere Kamonyi mu rukerera rwa tariki 24/04/2013.
Hafi ya buri munsi, nibura umuturarwanda ahitanwa n’impanuka yo mu muhanda, ibintu bibabaje kandi bikwiye guhagarara, bikaba bisaba uruhare rwa buri wese mu barebwa n’iki kibazo; nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Guhera muri Nzeri 2013 mu karere ka Ruhango bwa mbere hazatangira ishuri rikuru rizajya ritanga amasomo y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza A1 izaba yitwa Indangaburezi College of Education.
Umucukuzi umwe yitabye Imana mu gihe abandi batatu baheze mu kirombe gicukurwamo koruta na bo bikekwa ko bapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe mu Mudugudu wa Gahondo, Akagali ka Ruli , Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke .
Abaturage batuye mu gasantire ka Buhanda baravuga ko hakenewe izindi mbaraga kuko imihanda yabahuzaga n’utundi duce imaze kwangirika bikomeye ndetse ngo mu gihe gito kubona aho banyura bizaba bitagishoboka.
Ku bufatanye n’umushinga World Vision, Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP) yataramiye urubyiruko rw’akarere ka Nyamagabe rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, igamije kubakangurira kugira umuco w’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abahanzi Dominic Nic Ashimwe na Alexis Dusabe bateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana bahaye insanganyamatsiko igira iti: “intambwe zacu yazaguriye kumukorera” kikaba ari igitaramo kizabera mu karere ka Rubavu tariki 05/05/2013 guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa.
Umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sports n’Isonga FC kuri Stade ya Muhanga tariki 28/04/2013 wimuriwe kuri Stade Amahoro i Remera bisabwe n’ikipe ya Rayon Sports.
Kuba uruganda Inyange rwashyize ku isoko amata atunganijwe ku giciro cy’amafaranga 400 kuri litiro ngo rukwiye kubishimirwa, kuko rwatangiye kugeza amata ku baturage benshi bashoboka, nk’uko Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yabitangaje.
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri abanza mu mujyi wa Rwamagana bafashe icyemezo cyo kwiga bashishikaye amasomo y’imibare n’ubugenge nyuma y’aho umuderevu w’indege ya kajugujugu ababwiriye ko mu gutwara indege bigamo n’amasomo anyuranye ashingira cyane cyane ku mibare n’ubugenge.
Nyuma y’imyaka umunani uwari Papa Yohani Pawulo wa II yitabye Imana, yongeye kuvugwa mu gihugu yavukagamo cya Polonye aho abaturage batishimiye ko ishusho ya rutura yo kumwibuka idakoze mu bikoresho bihanitse nk’uko nawe yabaye igitangaza mu gihugu cye no ku isi yose.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryafashe icyemezo cyo guhanisha Rutahizamu wa Liverpool Luis Suarez, kutazakina imikino 10, nyuma yo kuruma myugariro wa Chelsea Branislav Ivanovic ubwo ayo makipe yombi yakinaga mu mukino wa shampiyona wabaye tariki ya 21/4/2013, umukino ukarangira amakipe anganyije (…)
Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye tariki 24/04/2013 yongeye gukaza ingamba zo kubungabunga umutekano ku byambu by’Ikiyaga cya Kivu bikunze gukoreshwa n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahahira muri aka karere.
Ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC), rifite gahunda yo gukorana na ba nyiri amahoteli n’amaresitora mu rwego rwo kumenya icyo bifuza ko iri shuri ryakwitaho mu myigishirize y’abanyeshuri barisohokamo ari nabo bajya gukora muri ayo mahoteli.
Arthur Asiimwe yagizwe umuyobozi mushya w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyitwaga orinfor ubu kikaba ctitwa Rwanda Broadcasting Agency (RBA).
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), gufasha abawutuye kubyaza umusaruro isoko rigari rigizwe n’ibihugu bitanu, bakareka kuba ba nyamwigendaho no kurangwa n’ivangura, kugirango bave mu bukene ngo bwababayeho akarande.
Mu kiciro cya mbere cy’ibikorwa by’intore ku rugerero, intore zo mu karere ka Nyabihu yo zesheje imihigo kuri 84%. Mu cyiciro cya kabiri, Intore zitegerejweho umusaruro ushimishije kurushaho.
Abagabo babiri Cyiza Moise na Twagirumukiza Emmanuel, buri wese ku giti cye yiyemerera ko ari we wahanze bwa mbere “Kandagira Ukarabe”, igikoresho ubu cyasakaye mu Rwanda hose, gikoreshwa mu rwego rw’isuku n’isukura, ariko hakibazwa uwaba ufite ukuri nyako.
Intumwa zivuye mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) zageze mu Rwanda tariki 23/4/2013 zije kwigisha amakipe yo mu Rwanda ikoranabuhanga ryifashisha mu kugura, kugurisha abakinnyi no kubashakira ibyangombwa (licences).
Abakirisitu 323 bo mu matorero atandukanye y’abaporotesitanti akorera mu karere ka Kirehe basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi ibiri mu karere ka Kirehe aho bigaga ku buryo umuryango nyarwanda wakomeza kurushaho kwiteza imbere binyuze mu masengesho.