Ngororero: Abayobozi b’utugari babitse amafaranga y’abaturage ya mitiweli barahagurukiwe

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere bumenyeye ko hari bamwe mu baturage batanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) ariko akaba akiri mu maboko y’abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’utugari turimo ibyo bibazo barimo kuyishyuzwa kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Ngo bamwe mu bayobozi bo mu tugari n’imidugudu batinze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bahawe n’abaturage ubwo hakorwaga ubukangurambaga muri iyo gahunda, mu mezi abiri ashize.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngororero avuga ko bamwe mu bayobozi b’utugari basanze koko bakibitse ayo mafaranga, ariko bakaba bavuga ko ari abaturage bayabahaye babasabye kuzayatanga ku bwisungane bw’umwaka utaha.

Ikarita y'umunyamuryango wa mitiweli.
Ikarita y’umunyamuryango wa mitiweli.

Nubwo uwo muyobozi atifuje kutubwira amazina y’abo bayobozi b’utugari bafite ayo mafaranga kubera ko gahunda igikomeje, yemeza ko kwishyuza ayo mafaranga byatumye umubare w’abaturage bafite ubwisungane muk wivuza ugera kuri 85.5% mu karere kakaba kaza kumwanya wa 4 mut urere twose kandi imibare ikaba izakomeza kwiyongera.

Umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Ngororero we yizeza abaturage ko mu mwaka utaha uzatangira muri Kamena uyu mwaka bazakora ibishoboka byose amakosa yabaye uyu mwaka agakosorwa cyane cyane kubakwiye kwishyurirwa n’uburyo bwo kwishyura hakiri kare avuga ko ubu bwatangiye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahahaa! birababaje! ariko kigali today mukabije kwica umwuga w’itangazamakauru! Ni gute inkuru irangira nta zina na rimwe rivuzwemo! ubuse ni opinion, comment, igiki? maze na editor akayireka igatambuka !!!?Mana we! ubundi tuzi ko mufite abanyamakuru b’umwuga, ni gute ibintu nk’ibi bibaho? Gusa mufite amadefaux menshi murakabije! Ngaho mukoze stories zamamaza (pub), ngaho muratubeshye(cfr ;Dathiva yasuye uwamwiciye se amuha imbabazi...) ! Plz correct!

damas yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka