Kamonyi: Nyarubaka hakenewe ikimenyetso cyo kwibukiraho aho abana b’abahungu biciwe
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagore bari bamaze kwicirwa abagabo, bategetswe kunyura umuhanda wa Nyarubaka berekeza i Kabgayi, mu nzira bakorewe ibibi byinshi, birimo kwicirwa abana b’abahungu 150, bamwe muri bo bakabategeka kubihambira.
Bamwe mu babyeyi bakoze urugendo rwo kuva i Musambira berekeza i Kabgayi bakanyura umuhanda wa Nyarubaka, batangaza ko amateka ya Nyarubaka atazigera ahanagurika mu mitima ya bo. Ngo ahitwa mu Gitega, bahibukira urupfu rubi rwishwe abana ba bo b’abahungu.
Mukabagire Clotilde, yageze aho mu Gitega ari kumwe n’abana bane, ariko yahavanye babiri gusa kuko abahungu be babiri bahabiciye. Ngo iyo yibutse ukuntu abo bana bahambwe batarapfa neza, basaba imbabazi ko bari kubatokoza; acika intege akamara nk’icyumweru cyose nta kintu akora.
Uyu mubyeyi avuga ko icyobo cyajugunywemo abana be, hatawemo n’abandi 70 b’abahungu. Ngo abana b’abahungu barahigwaga ku buryo no ku zindi bariyeri hiciwe n’abandi, mu murenge wose hakaba harakusanyijwe imibiri y’abana bagera ku 150 bagiye gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’akarere.

Abo babyeyi bakomeza bavuga ko mu rugendo rugana i Kabgayi, abicanyi bagiye basimburana kubakubita. Ngo uko bageraga kuri bariyeri, Interahamwe bahasangaga zarabakubitaga, zarangiza zikabaherekeza kikabahereza iziri ku yindi bariyeri.
Ngo bageze ahitwa i Musumba, bamaze kubakubita babangira kugenda, maze babaraza kuri bariyeri, ariko basimburana kubakorera ibya mfura mbi. Bavuga ko ibyo bahuye na byo byose, bitangiye kubagiraho ingaruka kuri ubu kuko bahorana uburwayi.
Mukarubayiza we avuga ko iyo anyuze mu Gitega aho bakubitiwe bakicirwa n’abana, inkoni zimurya kandi nta muntu umukubise.
Aba ababyeyi banyuze iyi nzira bakanahasiga abana ba bo b’abahungu, bakoze ishyirahamwe bahuriramo bakaganira ku mateka y’ibyababayeho; ku bufatanye n’umuryango Twiyubake Peace Family uhuje impfubyi za Jenoside n’abana bafite ababyeyi bakoze Jenoside, barakora ubuvugizi ngo aha hiciwe abana ba bo hashyiwe ikimenyetso cy’urwibutso n’amateka ya ho amenyekane.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, avuga ko Nyarubaka ari umwihariko w’amateka ku bwicanyi bwakorewe abana muri Jenoside, kuko umugambi w’abicanyi wari uwo kurimbura abana b’abahungu.
IBUKA nayo yifuza ko amateka y’ibyabereye mu Gitega yabungwabungwa ku buryo n’abazabyiruka mu minsi iri imbere bazayamenya. Murenzi na we akaba ahamya ko batazahwema gusaba ko aho hiciwe abana hashyirwa ikimenyetso.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyo nasabaga abatuye mumurenge wacu (nyarubaka) ndabasaba ko twakwishyira hamwe tukahashyira ikimenyetso.ababyifuza bashake uko twabimenyesha akarere.murakoze