Nyabihu: Hakusanyijwe miliyoni zisaga 21 zo gufasha abacitse ku icumu batishoboye

Uko abaturage bo mu karere ka Nyabihu bitabiraga ibiganiro byatanzwe mu cyumweru cy’icyunamo ni na ko baranzwe n’umutima w’impuhwe bagatanga inkunga izafasha bagenzi babo batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

40% by’amafaranga miliyoni zisaga 21 yakusanyijwe azakoreshwa mu mirimo yo gutunganya urwibutso rw’akarere ka Nyabihu rukunze kugira ikibazo cy’ubukonje imbere muri rwo ndetse n’imirimo yo kurwubaka ikaba itararangira.

Amafaranga azaba asigaye, akazakoreshwa mu gufasha abacitse ku icumu batishoboye mu bibazo bitandukanye byihutirwa bafite; nk’uko Juru Anastase,uhagarariye IBUKA muri aka karere yabidutangarije.

Abaturage mu midugudu itandukanye baranzwe n'ubwitabire n'umutima ufasha muri gahunda z'icyunamo.
Abaturage mu midugudu itandukanye baranzwe n’ubwitabire n’umutima ufasha muri gahunda z’icyunamo.

Nyuma ikipe izagenwa izajya kureba ibikenewe kurusha ibindi n’abacitse ku icumu batishoboye hirya no hino muri aka karere,kugira ngo bizihutirwe mu kubikemura.

Mu rwego rwo gukoresha neza aya mafaranga, agakoreshwa ibikenewe kandi byumvikanyweho, hazafungurwa konti ihuriweho na komite za IBUKA mu mirenge ndetse n’ubuyobozi kugira ngo ajye asohoka bazi ko asohotse n’icyo agiye gukora; nk’uko Juru yabidutangarije.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 3 )

Nki inzibutso zo mukarere ka Nyabihu zivugwa.Hari abatutsi banganiki? ko urwibutso rwaho ari abahutu gusa BUZUYEMO.
Mukomeze mugire wo kwitabira kugira ngo nabanyu babone aho bibukirwa.Murabona se bariya baturage bishimye.nukuyatanga ngo babone kubaho.Abantu bishwe niza amarere bangana iki?

Kabashya yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ariko hari ikibazo njyanibaza iyo hatanzwe inkunga yo gufasha abacitse kwicu rya Genocide yakorewe abatutsi nibwo bibuka ko hagomba gusanwa inzibutso?Kubwanjye numva baba bivanze mukazi ka Leta kuko gusana inzibutso ari ibyayo numva rero izonkunga zazamura abatishoboye gusa.

Nsanzineza Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Aba baturage nabo gushimirwa cyene Imana ibahe umugisha kuko ibyo bakoze n’igikorwa cy’urukundo.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka