Polisi ya Sudani y’Amajyepfo yahaye amadorali ibihumbi 14 imfubyi zo mu mudugudu w’Amizero
Polisi y’u Rwanda yashyikirije abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mudugudu w’Amizero wo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera inkunga y’amadorali y’Amerika ibihumbi 14 bagenewe na Polisi y’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Aya madorali arenga miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda yegeranyijwe n’abapolisi bo muri Sudani y’Amajyepfo nyuma yo kumva ibibazo abo bana birera bafite; nk’uko byavuzwe n’umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DIGP Nsabimana Staniley.
Yagize ati “iyi nkunga bayibageneye kugirango izabashe kubafasha namwe mwifasha, mu bikorwa mukora izabunganire kandi ntibirangiriye aha kuko bazababa hafi uko babishoboye”.

Gatete Jean Paul ukuriye abatuye muri uwo mudugudu yavuze ko bishimiye iyo nkunga bahawe avuga ko bagomba kuza yikoresha neza kuko igiye kubafasha kwiteza imbere.
Igice kimwe cy’aya mafaranga kizakoreshwa mu kurihira amashuri y’imyuga bamwe bana batabashije kugira amahirwe yo gukomeza amashuri ndetse banahabwe ibikoresho bizatuma batangira gushyira mu bikorwa ibyo bize, naho ikindi gice kizakoreshwa mu gushinga umushinga uciriritse ubinjiriza.
Avuga ko nubwo babuze ababyeyi babo bafite abandi babazirikana akaba ariyo mpamvu nabo badateze kubatererana kandi ko iyi nkunga bahawe bagiye kuyibyza umusaruro utandukanye.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yashimiye iyo nkunga yatanzwe maze avuga ko bazaba hafi abayihawe kugirango barebe imikereshereze yayo.
Umudugudu w’Amizero utuwe n’imfubyi za Jenoside zirera zigizwe n’imiryango 36, ariko utuwe n’abarenga 85, abenshi akaba ari urubyiruko. Bose bakaba barabuze ababyeyi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Buri munyarwanda nawe agiye akorera ubuvugizi abarokotse genocide yakorewe abatutsi bafite ibibazo bikomeye byafasha mu kubikemura mu buryo bwihuse,aba bana birashoboka ko aya mafaranga yazabafasha kuva mu bukene bakaba banafasha n’abandi kwivana habi.
Aya mafaranga aba bana bahawe bazayacunge neza bayakemuze ibibazo bafite ku buryo burambye.