Burera: Arishyuza umurenge amafaranga ibihumbi 134

Umugabo witwa Hategekimana Sebastien utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, arasaba ubuyobozi bw’uwo murenge kumwishyura amafaranga bumurimo hashize umwaka wose.

Uyu mugabo, ucuruza amabati, avuga ko ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyababa bwatangiraga kubaka inzu izakoreramo “Post se Santé” (ivuriro) ya Kaganda iri mu kagari ka Kaganda, bwamwikopeshejeho amabati 80 yo kuba busakaye iyo nyubako, bumubwira ko buzamwishyura bidatinze.

Ayo mabati yose ngo yari aguze amafaranga ibihumbi 364, ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyababa bumwishyura make bumusigaramo ibihumbi 134; nk’uko Hategekimana abivuga.

Akomeza avuga ko yakomeje kwishyuza ayo babusigayemo ariko biba iby’ubusa. Ngo yifuza kwishyurwa ayo mafaranga bidatinze kugira ngo nawe akomeze ateze imbere ubucuruzi bwe bw’amabati.

Hategekimana asaba ko yakwishyurwa bidatinze.
Hategekimana asaba ko yakwishyurwa bidatinze.

Nsabimana Fabrice uyobora umurenge wa Kinyababa, avuga ko Hategekimana yagombaga kwishyura biturutse ku misanzu y’abaturage batanga biyubakira “Post de Santé” ya Kaganda nk’uko babisezeranye ariko imbaraga z’abaturage b’i Kaganda mu gutanga uwo musanzu zaje kuba nke bituma Hategekimana atishyurwa uko bikwiye.

Nsabimana yongeraho ko n’andi mafaranga akarere ka Burera kari kabahaye kugira ngo buzuze iyo “Post de Santé” nayo yashize, kuburyo batapfa kubona amafaranga yo kumwishyura kereka bongeye gusaba umusanzu abaturage.

Tariki 02/05/2013, ubwo Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, yagiriraga uruzinduko mu murenge wa Kinyababa, yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera gufatanya n’ubw’uwo murenge bukishyura Hategekimana bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2013.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko ubusanzwe “Post de Santé” zubakwa ubuyobozi bufatanyije n’abaturage, aho abaturage bakora umuganda bagatanga n’umusanzu maze aho bananiwe ubuyobozi bukabunganira.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bwana Guverineri ndabashimiye ko mwageze muri uriya murenge, rwose mbonye ko wita kw’iterambere ry’intara washinzwe.

komeza yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

uwo muyobozi wumurenge asanzwe yambura barwiyemezamirimo,yambuye n’umufundi wahanitse akanasakara amashuri yubakwaga murwego rwo kongera ibyumba byamashuri ya 9YBE mu kinyababa ibyo abenshi barabizi,ahubwo Mayor wa BURERA mu bushishozi tumuziho,azabikurikirane abwire abaturage aho bipfira

MUCYO yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka