Amategeko arahari, ngo igisigaye ni amafaranga yo gutunga abanyamakuru
Bamwe mu banyamakuru bavuze ko nyuma y’amategeko asobanura akanatanga uburenganzira ku itangazamakuru mu Rwanda, ngo bazagera ku bwigenge busesuye no gukora umwuga ufite ireme, niboroherezwa kubona amafaranga ahagije yatuma ibinyamakuru byabo bisohokera igihe kandi bikagera ku baturage benshi.
“Buri gihe uko duteranye ku munsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, duhora turira ngo ubukene mu banyamakuru, nkibaza nti ‘ibi bizaherera hehe”, Ntwari Williams ukorera Radio1, yashimangiye ibyavuzwe na bagenzi be Asumani Niyonambaza w’ikinyamakuru Rugari na Jean Bosco Gatete ukuriye ikinyamakuru Umurinzi.
Niyonambaza yabwiye Ministiri w’ubutabera, Tharcisse Karugarama, witabiriye umunsi wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru, ko itangazamakuru nk’ubutegetsi bwa kane, ridashobora kwigenga no guharanira inyungu za rubanda mu gihe ridatewe inkunga na Leta.
Kuri uyu wa gatanu tariki 03/5/2013, ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru, abanyamakuru bo mu Rwanda bahuye n’inzego za Leta ndetse n’abigisha b’Itangazamakuru, aho ibiganiro byibanze ku bushobozi buke bw’abanyamakuru, haba mu bumenyi ndetse n’imibereho mibi.
Ahanini abanyamakuru bagaragaza ibibazo by’ubukene, ni abakorera itangazamakuru ryandika. Nta bibazo byinshi bijyanye n’uburenganzira cyangwa ubwigenge abanyamakuru bagaragaje, nk’uko bari basanzwe binuba mbere y’uko hashyirwaho amategeko abagenga akanabarengera.

Ariko ngo birakwiye ko ayo mategeko yuzuzwa n’amateka ya Ministiri kugira ngo hasuzumwe uburyo yubahirizwa, nk’uko Mugabe Robert, ukuriye Urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye.
Ministiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Tharcisse Karugarama wagejejweho iby’ubushobozi buke bw’abanyamakuru mu mvugo imeze nk’irimo uburakari no gutungana agatoki, yagize ati: “anza wikosore mbere y’uko usaba abandi kwisubiraho no kugufasha”.
Karugarama yasabye abanyamakuru kugira inkuru ziryohera abantu, zikavuga ibyo bakeneye kandi bibafitiye akamaro, kugira ngo abazisoma bakururwe n’ibyo bandika, bityo babe bakwamamaza mu binyamakuru byabo. Icyakora ngo Leta irimo gutekereza ku mishinga yafasha abanyamakuru kwizamura mu mibereho yabo.
Intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu guha itanzamakuru ubwigenge n’ubwisanzure, ni aho abanyamakuru bishimira amategeko mashya abarengera; bitandukanye n’itegeko rya kera ngo ryari rigizwe n’ingingo nyinshi kandi 33 muri zo, ngo zikaba zari zibangamiye imikorere y’itangazamakuru mu buryo bugaragara.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Akazi gasigaye ni akabanyamakuru gukurikiza amategeko, no gukora itangazamakuru ry’umwuga nkuko babisabwa kandi babyemera.
Nizere ko ubwo itegeko ribereye itangazamakuru ry’umwuga ryamaze gushyirwaho, nta munyamakuru uzongera kwiyandikira ibyo yumva bitewe n’inyungu abifitemo. Turashimira cyane inzego zashyizeho aya mategeko.
Nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi, byose bizaza, ni ugutegereza, kuko ni process.
None se ko abanyamakuru bashaka kwigenga barangiza bagasaba inkunga leta?mu gihe umuntu agufasha,akazagusaba gukora ibiri mu nyungu ze ntuzanga,azaba agufiteho ububasha ntuzaba wigenga 100%
Ibinyamakuru byo mu rwatubyaye bikeneye kongerera icyizere ababisoma, kuko ni byo byonyine bizatuma bibona ababicururizamo. naho kuvuga ngo Leta ntibaha amasoko, none se ko ifite ibyayo niba utari serieu nyine ntaryo baguha kuko bafite ibitangazamakuru byabo. none se usibye leta abigenga bo barayabaha???? iyo utarebye ntunumva basi.Ubuserieux mu kazi n’abo ukoresha nicyo cyonyine gikenewe