Kabaganza Liliane yagiye mu gitaramo i Bujumbura

Liliane Kabaganza uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba anazwiho ubuhanga n’ijwi ryiza cyane, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 02/05/2013 yafashe indege yerekeza i Bujumbura mu gitaramo yatumiwemo.

Igitaramo Liliane Kabaganza yitabiriye kirabera ku rusengero rwa Zion Temple aho mu Burundi ari nayo yagiteguye; nk’uko twabitangarijwe na Patrick Kanyamibwa, umunyamakuru ku Isango Star.

Kuri gahunda hari ko Liliane aririmba kuri uyu wa gatanu tariki 03/05/2013 ndetse no ku cyumweru tariki 05/05/2013 maze akazagaruka i Kigali ku wa mbere tariki 06/05/2013.

Liliane Kabaganza.
Liliane Kabaganza.

Liliane ni umwe mu bahanzi bakunze kwegukana ibihembo binyuranye mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Bimwe muri ibyo bihembo harimo n’icya Salax Awards ushize.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka