Umugabo yakatiwe gufungwa umwaka azira kwihagarika ku nzira
Urukiko rwa Kampala muri Uganda rwakatiye umugabo w’imyaka 41 witwa Ronald Bunjingo igihano cyo gufungwa umwaka umwe cyangwa gukora imirimo nsimburagifungo y’iminsi ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyara ku nzira nyabagendwa.
Umushinjacyaha yavuze ko Bunjingo yafashwe n’abakozi b’Umujyi wa Kampala tariki 28/03/2014 arimo kunyara mu masangano y’umuhanda (traffic rights) wa Wandegeya mu Mujyi wa Kampala; nk’uko The Daily Monitor ibitangaza.
Uyu mugabo wakoze ibikorwa na benshi mu bihugu by’Afurika, imbere y’urukiko yemeye icyaha, avuga ko yari amerewe nabi kandi nta bwiherero bwari hafi.
Agira ati: “Ndatakamba nsaba igihano cyoroheje kuko uriya munsi sinari meze neza kandi nta bwiherero bwari hafi aho. Nahisemo kwihagarika ku nzira nyabagendwa.”
Bunjingo yatangarije The Daily Monitor ko atari azi ko ari ikosa kunyara ku karubanda, ariko ngo abikuyemo isomo. Yahisemo gukora imirimo nsimburagifungo aho kujya muri gereza.
Abagabo bihagarika aho babonye barabe bareba, igihe bazacakirwa bazaba bazize ubujiji bwabo kuko nta muntu witwaza ko atazi itegeko.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|