Abanyeshuri 9 bo kuri ISAE Busogo bahagaritswe kubera imyitwarire mibi
Abanyeshuri icyenda barimo batanu barangizaga amashuri mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE- Busogo) bahawe impapuro zibahagarika mu masomo yabo baregwa kugira imyitwarire mibi imbere y’ubuyobozi bw’iri shuri.
Batanu muri bo bahagaritswe imyaka ibiri, bane bahagaritswe umwaka umwe naho abandi batanu barihanangirizwa; nk’uko bigaragara mu ibaruwa ubuyobozi bwandikiye buri munyeshuri muri aba icyenda.
Iyi baruwa Kigali Today yabashije gusoma, ivuga ko aba bantu bazira imyitwarire mibi bagaragaje imbere y’ubuyobozi, ikintu kitakiriwe neza n’aba banyeshuri cyane ko batigeze bahamagarwa ngo basobanurirwe icyo baregwa ndetse banakwe ibisobanuro.
Aba banyeshuri batifuje ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru, bavuze ko iyirukanwa ryabo rishingiye ku kuba barikuye mu buyobozi bw’umuryango rusange w’abiga muri ISAE – Busogo, ubwo batabashaka kumvikana n’uyoboye komite y’uwo muryango.

Aba banyeshuri bavuga kandi ko batunguwe n’uburyo mu ibaruwa bigaragara ko icyemezo cyo kubahagarika cyemejwe n’inama y’ubuyobozi y’iri shuri yateranye tariki 22/03/2013, bagahabwa amabaruwa tariki 01/05/2013, kandi biteguraga gutangira ibizamini tariki 06/05/2013.
Aba banyeshuri bavuga ko uburyo bahagaritswemo bubatunguye, kuko bari biteguye kuzahamagarwa n’ubuyobozi ngo bisobanure, kuko babwandikiye kenshi babusaba ko babonana ngo babatege amatwi ariko ngo nta gisubizo bigeze bahabwa.
Ntabwo tarabasha kuvugana n’ubuyobozi bw’ishuri rikuru ISAE Busogo, kugirango bagaragaze amakosa akomeye aba banyeshuri bakoze yatuma bahagarikwa, mu gihe harimo n’abari bararangije amasomo yo gusoza amashuri yabo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo nge ndumva nabanyeshuri bose biga muri ISAE bararenganye! kuko nibo bitoreye abo bayobozi bakagombye no kumenya impamvu nyakuri itumi begizwa nutarabatoye,ikirenzeho ntibahabwe nibisobanuro!
Ntabwo ari abanyeshuri gusa n,abakozi b’iryo shuri ntakinyabupfura bagira aho abakozi baryo bakina urusimbi rwo ku betting mu mikino igitangaje ni uko ari umukobwa witwa ubwosi urumva atari ikibazo gikomeye koko!
Karemangingo Charles= Letitia Nyinawamwiza. Koko isae izongera ibone rector nka MBANDA?
none nigute wahagarikwa utabwiwe icyo ushinjwa ngo wisobanure. ibyo byaba ari dictature
ariko mujye mureka gusebya abayobozi ndumwe mu banyeshuri bo muri isae ariko bariya batipe bitwaye nabi kuburyo buhagije so bahemukiye cyane umuryango rusange wabanyeshuri birengagije ibyo barahiriye imbere yabo ndetse n’ibirango by’igihugu.so njye nibajije impamvu yatumye begura ndayibura gusa n’inyandiko banditse si yariyo kwegura ahubwo yagaragazaga ibibazo bo bifitiye ngaho gukora amanama atazwi nibindi......gusa mumfashe dushimire mama A0 kuko ni umubyeyi kabisa yaciye inkoni izamba ubundi bari gutaha burundu n’amahirwe bagize kuko ibyo bakoze birenze ukwemera.
ISAE bafite akavuyo.ubwo uzi igihetumaze dusaba NYINAWAMWIZA guhindura advanced diploma batanze bakibeshya bakandikaho ibyo tutize ?
Wibaza niba nta buremere abiha cg niba abona twagumana qualifications tutakoreye.
ahaaaaaa nzaba ndora
MWIHANGANE MAN MURI ISAE SI MU RWANDA HARIYA NTA BURENGANZIRA BUHABA AHUBWO MUPOWE MUTEGEREZE IMYAKA IBIRI MUZASANGA GATANAZI ATAGIHARI NAHO MUGARUTSE MWAFATWA MUGAFUNGWA.
Ariko ISAE yigize ibiki. Leatitia we uzumirwa. Dukize KAREMANGINGO none nawe uteyemo, please mwitonde kuko ISAE siryo shuri ryonyine. Abantu bageze mu mwaka wa 5 kweli, ubwo se indi myaka ko batagize imyitwarire mibi bayigize ubu? Abantu bari bahagarariye abandi banyeshuri bose? Kuki mutabasuzumye tubatora? Mwatuje tukabana, namwe ko mwize!!
Nakarengane bakorewe gakomeye ariko ubu bamaze kujyeza ikibazo cyabo kwa nyakubahwa hon.minister wa education.bazarenganurwa ntamuntu ukirengana mu rwanda rw’abanyarwanda,ni byanga kandi hazifashishwa izindi nzego.
Aba banyeshuri bazitabaze urwego rw’umuvunyi niba koko batarahawe umwanya wo kwisobanura kuko ubu ni uburenganzira buteganywa n’Itegeko Nshinga rya Republic of Rwanda of 4/6/2003 as amended to date.
ndumiwe koko! aka karengane ngaherutse kubwa HABYARIMANA aho umuntu atahabwaga ijambo ngo yisobanure , icyemezo ngo cyafashwe nabategetsi. ubuyobozi bwa ISAE leta ibwiteho abana babanyarwanda bekuharenganira. kuko turimugihugu gifite Transparence.Ntabwo turi mumyaka yakarengane please.abana nibahe umwanya wokubumva.