Nyamagabe: Akarere kizeye kuzesa umuhingo wo guhinga hegitari 8000 z’ingano

Mu gihe hashize iminsi mike amakoperative y’abahinzi b’ingano mu karere ka Nyamagabe asinyanye imihigo n’ubuyobozi bw’akarere, abahinzi bavuga ko ntakabuza bazabasha kubona umusaruro mwinshi w’ingano cyane ko bafite icyizere cyo kubona isoko.

Ibi abahinzi b’ingano bo mu Murenge wa Buruhukiro babitangaje tariki 30/04/2013 ubwo basurwaga n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Mukarwego Umuhoza Immaculée.

Aba bahinzi biyemeje kongera umusaruro w’ubuhinzi bwazo mu bwinshi no mu bwiza mu gihe Leta yo ibagezaho inyongeramusaruro zitandukanye n’ubundi bujyanama bukenewe.

Nkurikiyimfura Vianney, uhinga ingano mu murenge wa Buruhukiro yagize ati: “Umusaruro wacu wapfaga ubusa! Wasangaga ugenda ugurisha mironko imwe ntibigire ikintu bikumarira ariko ubu izo nzeza zose nzahita nzishora ku ruganda”.

“Tumaze kubonana na bariya bafite inganda bakatubwira ko bazatugurira twahise dufata ingamba zo kongera umusaruro,” Nyiraniringiyimana Spéciose.

Nyuma yo gusura abahinzi mu mirima yabo mu murenge wa Buruhukiro, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko umuhigo bihaye urebana no guhinga igihingwa cy’ingano muri iki gihembwe bazawurenza.

Ati: “Nkurikije aho tugeze mfite icyizere ko umuhigo tuzawesa ndetse tukagera nko kuri 102%”.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu (hagati wambaye Ipantalo), umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Buruhukiro (begeranye wambaye bote) bafatanya n'abaturage kufira ingano.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu (hagati wambaye Ipantalo), umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Buruhukiro (begeranye wambaye bote) bafatanya n’abaturage kufira ingano.

Muri uku gusura abahinzi mu mirima, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu yabashije kubona bimwe mu bibazo bikwiye gukemurwa mu maguru mashya, nk’ingano zafashwe n’udukoko dukeneye guterwa umuti ndetse ngo hari na bake bari batarabona imbuto, ibyo bibazo byombi akaba yarabijeje kubikemura mu maguru mashya.

Yagize ati “Nicyo kiba cyatuzanye! Utu tubazo natubonye kandi nabijeje ko duhita tudukemura”.

Mu murenge wa Buruhukiro kandi umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasuye ibindi bikorwa bitandukanye birimo ubuhunikiro bw’imyaka ndetse n’ubuhinzi bw’ibirayi mu kagari ka Kizimyamuriro. Yashimye akazi keza gakorwa n’abahinzi, abasaba gukomereza aho kandi abizeza ubufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere.

Muri iki gihembwe cy’ihinga akarere ka Nyamagabe kahize gutera ingano ku buso bwa hegitari 8000, iki gihingwa kikaba gikenewe cyane ku isoko ryo mu Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka