Umukino uzahuza ikipe ya Bugesera na Gicumbi urafatwa nka finali

Abayobozi n’abakunzi b’ikipe ya Bugesera FC baratangaza ko umukino uzabahuza n’ikipe ya Gicumbi FC tariki 04/05/2013 muri ½ bawufata nka finali kuribo kuko kuwutsindwa ari ukubura amahirwe yo kujya mu kicyiro cya mbere.

Kiganda Francois umukozi w’akarere ushinzwe gukurikirana ikipe avuga ko kuva kuwa kabiri abakinnyi bashyizwe hamwe baba hamwe kugirango babashe kwitegura neza umukino wa Gicumbi.

Agira ati “uriya mukino tuwufata nka finali kuko turamutse tuwutsinzwe ntacyo twaba twarakoreye uyu mwaka, niyo mpamvu dusaba abafana kuzaza ari benshi tukajyana i Gicumbi kugirango n’abakinnyi baboneko bashyigikiwe”.

Bugesera FC.
Bugesera FC.

Abafana nabo ngo ntibicaye kuko ubu hamaze kwiyandikisha abazagenda mu matagisi agera kuri 15 kandi hari abandi bakiyandikisha; nk’uko byemezwa na Ruzigamanzi Joseph umufana ukomeye wa Bugesera FC.

Abo bakunzi kandi barashaka kubaka ikipe yabo ikaba iy’abaturage maze akarere kakaza kabunganira, ni kuri iyo mpamvu buri muturage atanga inkunga ye uko yishoboye kandi adashyizweho agahato; nk’uko Gasana John ushinzwe kwakira iyo nkunga abitangaza.

Abakozi b’akarere bamaze gutanga inkunga angana n’amafaranga ibihumbi 370, ayo kandi aza yiyongera kuyatanzwe n’umushinga Millenium Village watanze agera ku bihumbi 600 ndetse hakaba hari n’andi agitangwa mu mirenge uko ari 15 igize akarere.

Gicumbi FC.
Gicumbi FC.

Gasana avuga ko imikino isigaye ababishinzwe bakoze igiteranyo cy’amafaranga akenewe kugirango akomeze gutunga ikipe mu mikino ishigaje maze basanga arenga gato miliyoni ebyiri harimo n’uduhimbazamuswi tw’abakinnyi n’abatoza.

Umukino wo kwishyura uzahuza ayo makipe uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha hamenyekanye ikipe izajya mu cyiciro cya mbere ndetse no ku mukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri.

Egide Kayiranga

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kigalitoday turabashimiye ku bw’iyi nkunga muduteye yo kutumenyesha uko ikipe yacu ihagaze. Gicumbi twraye tuyitsinze 1 amanota atatu turayatahana

Viateur yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka