Kamonyi: Abagabo babiri bagwiriwe n’urukuta rw’inzu umwe arapfa
Niyibizi Theoneste wari utuye mu mudugudu wa Kagangayire, akagari ka Sheli ho mu murenge wa Rugarika, yapfuye nyuma yo kugwirwa nurukuta rw’inzu ye, ubwo we na mugenzi we Uwizeyimana Claude bayihomaga aho yari itangiye gusenywa n’imvura.
Nyuma y’imvura yaguye tariki 01/05/2013, igahita mu masaa sita, Niyibizi w’imyaka 27 yatangiye guhoma urukuta rw’inzu ye rwari rwatangiye gusenywa n’imvura, maze bigeze saa kumi n’ebyiri rwa rukuta ruramugwira, bamugejeje kwa muganga arapfa. Uwizeyimana wamufashaga we yakomeretse akaboko.

Nk’uko bitangazwa n’umugore wa nyakwigendera, Inshutiniyesu Rose, ngo akimara kugwirwa n’urukuta bihutiye ku mujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi, bamugejejeyo bamwohereza ku Bitaro bya Remera Rukoma naho bahita bamwohereza mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ari naho yaguye saa saba z’ijoro.
Abaturanyi bavuga ko iyo nzu yamugwiriye yubatse ahantu habi (high risk zone) kuko ihurirwaho n’amazi amanuka ku musozi, ndetse n’andi mazu yubatse haruguru ya yo akaba nta buryo bwo gufata amazi afite.
Ngo basanga n’abahasigaye nibatahimuka igice gisigaye kizabagwira.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|