Gicumbi: Abaturage bo mu murenge wa Cyumba bahawe ikigo nderabuzima kigezweho

Binyujijwe mu muryango nyarwanda Gender Equitable Local Development (GELD) ukorera muri MINECOFIN, Isami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku majyambere (UNDP) ryubatse ikigo nderabuzima cya kijyambere mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi.

Ubwo intumwa za UNDP zatahaga icyo kigo nderabuzima tariki 30/04/2013, Umuhuzabikorwa wa GELD, Madamu Suzanne Umutoni, yatangaje ko uyu mushinga wubakiye ikigo nderabuzima umurenge wa Cyumba kuko abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza ahandi.

Abagore n’abana bajyaga bahura n’ibibazo mu gihe cyo kubyara cyangwa mu gihe bakeneye ubufasha bwihuse ndetse rimwe na rimwe ugasanga bamwe bakurizamo urupfu kubera kutagira ikigo nderabuzima bivurizaho mu buryo bwa bugufi.

Intumwa za UNDP zaje gutaha ikigo nderabuzima UNDP yubatse mu karere ka Gicumbi.
Intumwa za UNDP zaje gutaha ikigo nderabuzima UNDP yubatse mu karere ka Gicumbi.

Abaturage ubwabo nibo batekereje ko mu rwego rwo gushimangira uburinganire bakwegerezwa ikigo nderabuzima maze abagore n’abana bakajya bivuriza bugufi y’imiryango yabo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanislas.

Yashimiye umushinga GELD anawusaba gukomeza kugaragaza ubufatanye bwiza. Yavuze ko ibi bikorwa byawo bigiye kurushaho kunoza imibereho myiza y’abatuye Gicumbi binazamura ubukungu bw’akarere, anasaba kandi abaturage gufata neza iki kigo nderabuzima kuko kizabageza kuri byinshi.

Ushinzwe ubuzima mu Karere ka Gicumbi, Kayumba Emmanuel, yavuze ko bagiye kwihutisha ibikorwa byose kugira ngo barengere ubuzima bw’ababyeyi kandi ko iki Kigo gishobora no kuba ibitaro (hospital) kuko gifite ibyangombwa bigezweho kandi byuzuye ibisabwa ngo kibe ivuriro rikuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyumba, Jolie Beatrice na we wari mu byishimo n' abaturage ayoboye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyumba, Jolie Beatrice na we wari mu byishimo n’ abaturage ayoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyumba, Jolie Beatrice, na we wari mu byishimo n’abaturage ayoboye yavuze ko ashimira cyane umushinga GELD ku byiza ubazaniye mu murenge kandi ko bazakora ibishoboka byose bakita ku buzima bw’ababyeyi bwajyaga bubatera impungenge mbere y’iyubakwa ry’iki kigo Nderabuzima.

Abaturage bagaragaje ibyishimo bafite nyuma yo kubakirwa ikigo Nderabuzima cya kijyambere bakaba batazongera kuruha bajya kwivuriza mu bindi bigo nderabuzima biri kure yabo.

Aba baturage kandi bifuje ko batangira kwivuriza kuri icyo kigo nderabuzima kuko cyamaze kuzura.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izi nkunga zishingira ku byifuzo bifitwe n’abagenerwabikorwa nizo zifasha abanyarwanda kwifasha igihe kirekire.UNDP niyo gushimirwa cyane kubw’iki gikorwa k’indashyikirwa

muneza yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka