Mukura yahagaritse umukinnyi Sebanani ‘Crespo’ amezi ane kubera imyitwarire mibi

Sebanani Emmanuel uzwi cyane ku izina rya ‘Crespo’ yafatiwe ibihano byo guhagarikwa ku kazi ko gukinira ikipe ya Mukura Victory Sport mu gihe kingana n’amezi ane, kubera imyitwarire mibi amaze iminsi agaragaza muri iyo kipe.

Umunyamabanga mukuru wa Mukura, Olivier Mulindahabi, yadutangarije ko Sebanani ukina ku busatirizi, yafatiwe icyo gihano nyuma y’igihe kinini yari amaze yihanangirizwa ku myitwarire ye batashimaga, ariko ngo we ntashake guhinduka.

Yagize ati “Sebanani ni umukinnyi ufite imyitwarire tumaze kurambirwa mu ikipe ya Mukura. Ku bw’iyo mpamvu komite nyobozi ya Mukura yafashe icyemezo cyo kumuhagarika igihe kingana n’amezi ane ngo turebe niba azisubiraho”.

Umutoza Kaze Cedric n'umukinnyi we Sebanani Emmanuel ntibavuga rumwe.
Umutoza Kaze Cedric n’umukinnyi we Sebanani Emmanuel ntibavuga rumwe.

Umunyamabanga wa Mukura avuga ko intandaro yo guhagarikwa kwa Sebanani ahanini yaturutse ku kutavuga rumwe n’umutoza Kaze Cedric, aho wasangaga uwo musore wavuye muri APR FC atubahiriza amabwiriza y’uwo mutoza ukomoka mu Burundi.

Mu mukino Mukura iheruka gutsindamo Etincelles igitego 1-0 kuri Stade Kamena, Sebanani ntabwo yawugaragayemo, nyuma y’aho ngo yari yashwanye n’umutoza mu myitozo yo gutegura uwo mukino.

Gushwana kwa Sebanani n’umutoza kandi byanagaragaye ubwo Mukura yakinaga na AS Muganga mu gikombe cy’Amahoro, Sebanani asimbuzwa igitaraganya nyuma y’aho umutoza yagaragaje ko uwo musore adashaka kumva ibyo yamusabaga gukora mu kibuga.

Umunyamabanga wa Mukura kandi avuga ko mu gihe kingana n’amazi ane Sebanani azamara adakinira iyo kipe yo mu karere ka Huye, ngo nta n’ubwo azajya ahabwa umushahara we w’ukwezi kuko azaba ari mu gihano.

“Iyo umuntu adakina nta n’ubwo ahembwa. Ubwo rero muri icyo gihe cyose azamara, nta mushahara n’agahimbazamusyi azajya ahabwa”.

Sebanani yajyaga agirirwa icyizere agahamagarwa mu Mavubi.
Sebanani yajyaga agirirwa icyizere agahamagarwa mu Mavubi.

Kuba azamara igihe kini mu gihano ndetse shampiyona ikarinda irangira ngo ntabwo bafite ubwoba bw’uko yazishakira indi kipe, kuko ngo n’ubundi nyuma yo kubona imyitwarire ye idahwitse, bahise bamushyira ku isoko, ku buryo ngo nihagira ikipe imwifuza bakumvikana bazamutanga.

Sebanani wari ugifitanye amasezerano na Mukura agomba kurangira mu ntangiro z’umwaka utaha, si ubwa mbere agiranye ikibazo n’ikipe ndetse akanahagarikwa kubera imyitwarire mibi, kuko no muri APR FC yahavuye mu buryo budasobanutse, nyuma yo guhagarikwa agahita ayivamo burundu.

Sebanani wajyaga anahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, ahagaritswe asize Mukura iri ku mwanya wa kane n’amanota 35, ikaba irushwa amanota 13 na Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka