Gakenke: Amafaranga ya PADSEC agiye kugurizwa abanyamuryango ba SACCO

Kuri uyu wa kane tariki 02/05/2013, umushinga PADSEC wasinyanye amasezerano y’imikoranire na SACCO eshatu zo mu Karere ka Gakenke agena ko abanyamuryango b’ibyo bigo by’imari bazagurizwa amafaranga yishyuwe umushinga wa PADSEC.

Umushinga wa PADSEC wateye inkunga y’amafaranga ya miliyoni 84 amashyirahamwe 24 yo mu mirenge ya Nemba, Mataba na Busengo ariko asabwa kwishyura 15% by’iyo nkunga bihwanye na miliyoni hafi 13.

Ayo mashyiramwe ntiyakoresheje iyo nkunga neza kuko make muri yo ari yo agikora kandi andi akaba atagaragaza ubushake bwo kwishyura kuko miliyoni zisaga gato 5 zimaze kwishyurwa mu gihe miliyoni zikabakaba 7 ziri hanze.

Abakozi ba PADSEC n'abayobozi ba za SACCO basinyana amasezerano.
Abakozi ba PADSEC n’abayobozi ba za SACCO basinyana amasezerano.

Ayo masezerano agena ko izo miliyoni ziri kuri konti za SACCO zigiye kugurizwa abaturage kuko ayo mafaranga yatanzwe na Leta akaba ari n’ay’abaturage; nk’uko Umukozi wa PADSEC abishimangira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Kansiime James, witabiriye icyo gikorwa cyo gusinyana amasezerano yasabye abayobozi ba SACCO kuzakoresha ayo mafaranga icyo agenewe aho kuyashyira mu bindi.

Kasiime yanasabye ko abayobozi b’imirenge bakurikirana abayobozi b’amashyirahamwe yahawe inkunga ya PADSEC bakabishyuza igice cy’amafaranga bagombaga kwishyura.

Umushinja wa PADSEC watangiriye gukorera mu Ntara y’Amajyaruguru kuva mu 1998 mu rwego rwo gukura abaturage mu bukene no kubafasha kubana neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambara y’abacengezi yashegeshe iyo ntara.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka