Burera: Sekaziga yatewe icyuma munsi y’ugutwi ahita apfa
Umusore witwa Sekaziga Innocent utuye mu kagari ka Kidakama, umurenge wa Gahunga, akarere ka Burera, yitabye Imana nyuma yo guterwa icyuma munsi y’ugutwi n’umugabo witwa Ndayambaje Jean de Dieu.
Sekaziga, wari ufite imyaka 26 y’amavuko, yatewe mu ma saa mbiri z’ijoro rya tariki 30/04/2013, ubwo yavaga muri santere ya Gahunga atashye, ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye witwa Uwineza Julienne, nawe wakomerekejwe ku kuboko.
Uwineza, ufite imyaka 24 y’amavuko, niwe watanze amakuru ku bayobozi ko abagizi ba nabi babategeye mu nzira.
Avuga ko ubwo batahaga, bari mu nzira, bumvise abantu babakurikiye ariko batazi abo aribo. Yahise abona umwe muri abo bantu, ariwe Ndayambaje, ateye icyuma Sekaziga munsi y’ugutwi ahita agwa hasi.
Uwineza akomeza avuga ko Ndayambaje yaje amusatira ashaka nawe kumutera icyuma mu gatuza ariko ahita akinga ukuboko icyuma agitera ku kuboko.

Kuri ubu Uwineza ari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri naho Sekaziga we yashyinguwe tariki ya 01/05/2013.
Ndayambaje n’undi mugabo witwa Ndagijimana bari kumwe ubwo bakoraga iryo bara bombi bemera icyaha.
Ndayambaje yiregura avuga ko yateye icyuma Sekaziga n’umukunzi we kubera ko ngo uwo Sekaziga yari amurimo umwenda w’amafaranga ibihumbi 11.
Kuri ubu Ndayambaje na Ndagijimana bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, iri mu murenge wa Gahunga, mu gihe bagikorerwa dosiye ngo bashyikirizwe inkiko.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko ubwicanyi bukomeje kwiyongera bikabije?hagakwiye gufatwa ingamba zo guhanira mu ruhame ababa babukoze,bigatuma habaho gutinyisha abateganya kwica.
Hakwiye kugarurwa igihano cy’urupfu kuko ubwicanyi bwa hato na hato burakabije.