Thailand: Harategurwa igitaramo cyo gufasha abana b’abakobwa bayobora ingo mu Rwanda

Ku kirwa kitwa Phuket cyo mu gihugu cya Thailand harategurwa igitaramo kigamije gukusanya inkunga izafasha mu mushinga usanzwe uriho, ugamije guteza imbere abana b’abakobwa barera barumuna babo ndetse n’abandi bayobora ingo mu Rwanda.

Abafashwa n'uyu mushinga ni abakobwa ndetse n'abagore bakiri bato.
Abafashwa n’uyu mushinga ni abakobwa ndetse n’abagore bakiri bato.

Uyu mushinga uzwi ku izina ry’UBUSHOBOZI PROJECT watangiriye mu karere ka Musanze mu kwezi kwa 11/2008, ugamije gukura abana b’abakobwa bayobora ingo mu bukene, ubafasha mu bijyanye n’amasomo mu kwiga kuboha imyenda, imitako, kwiga icyongereza, mudasobwa ndetse n’ubundi bumenyi.

Igitangazamakuru The Phuket News kivuga ko uyu mushinga kugeza ubu utera inkunga abakobwa 11 mu Rwanda, gusa ngo ufite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa byawo, aho iyo ubushobozi bubonetse aba bakobwa bahabwa ibikoresho birimo imashini zo kudoda n’ibindi.

Mu byo biga harimo na Yoga bagamije kugorora ingingo.
Mu byo biga harimo na Yoga bagamije kugorora ingingo.

Uyu mushinga watangijwe n’abavandimwe Alan na Jeanne Siporin hamwe na Laura Boyea, ukaba ukoresha ubushobozi uvana mu kugurisha ibikorwa n’aba bana b’abakobwa, inkunga z’abantu batandukanye, ndetse n’ibitaramo bigamije gukusanya inkunga nk’iki kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 03/05/2013, ahitwa muri Shanti Lodge ku kirwa cya Phuket.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka