Minisitiri Karibata yijeje inkunga ya Leta mu gufasha abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Rurambi

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Karibata Agnes, arahumuriza abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera, ko Leta izabunganira mu kurandura urufunzo ruri muri icyo gishanga kugira ngo bazabashe kugihingamo umuceri.

Ibyo Minisitiri Karibata yabitangaje kuwa 02/05/2013 ubwo yasuraga imirimo yakozwe mu gutunganya icyo gisanga cya Rurambi, ariko kikaba kitarahingwamo kuko nta bushobozi abaturage bafite bwo kurandura urufunzo dore ko bisaba amikoro menshi.

Yagize ati “ubundi twari twarateguye ko iki gishanga nikimara gutunganwa abaturage bazagira uruhare mu kurandura uru rufunzo kugirango babone aho guhinga, ariko niba byarananiranye tugiye kureba ubundi buryo twakoresha kugirango uru rufunzo rurandurwe abahinzi babone aho bahinga”.

Minisitiri Karibata yerekwa ibimaze gukorwa mu gishanga cya Rurambi.
Minisitiri Karibata yerekwa ibimaze gukorwa mu gishanga cya Rurambi.

Avuga ko nka Leta idashobora kurebera icyo kibazo kandi abaturage bagaragaza ko byarenze ubushobozi bwabo.

Uretse kurandura urufunzo, mu gihe nk’iki cy’imvura byatangiye kugaragara ko imiyoboro y’amazi akikije icyo gishanga ishobora kuzarengerwa n’amazi, akaba ari yo mpamvu Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko iyo miyoboro ikwiye kongererwa ubutumburuke kugira ngo amazi atazangiza umuceri wahinzwe.

Ukuriye amatsinda ahinga umuceri mu gishanga cya Rurambi, Nzamurambaho Claude, yagaragaje ikibazo cy’urufunzo rwakomereye abahinzi ko ubushake bw’abahinzi bwo guhinga buhari.

Ati “twakoresheje amaboko yacu mukurandura uru rufunzo ariko ruturusha ingufu kandi ntako tutagize kandi ni bwo bwa mbere tugiye guhinga umuceri kandi gutangira akaba ari ikintu kirushya”.

Avuga ko bihaye gahunda yo kongera ubuso buhingwa kuburyo igihembwe cy’ihinga bazahinga hegitari zigera kuri 600.

Igishanga cya Rurambi kirimo urufunzo rwinshi ku buryo abaturage bananiwe kururandura.
Igishanga cya Rurambi kirimo urufunzo rwinshi ku buryo abaturage bananiwe kururandura.

Igishanga cya Rurambi kikimara gutunganywa n’umushinga uteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi mu karere ka Bugesera (PADAB) ku nkunga ya banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), hari hateganyijwe ko abaturage bazagira uruhare rugaragara mu kurandura urufunzo kugira ngo imirima yo guhinga iboneke, ariko urwo rufunzo rwagoye abaturage.

Hegitari 850 nizo zimaze kugezwamo amazi muri gahunda yo gutunganya icyo gishanga gikikije umugezi w’Akagera kigakora ku mirenge ya Juru na Mwogo mu karere ka Bugesera n’uwa Masaka mu karere ka Kicukiro.

Kubera ingufu nke z’abaturage badafite ubushobozi bwo kurandura urufunzo byatumye hahingwa gusa hegitari 225 gusa mu ikubitiro.

Minisitiri Karibata aganira n'abahinzi b'imboga n'imbuto mu karere ka Bugesera.
Minisitiri Karibata aganira n’abahinzi b’imboga n’imbuto mu karere ka Bugesera.

Mbere y’uko Minisitiri Dr Agnes Karibata asura icyo gishanga cya Rurambi yabanje kugirana ibiganiro n’abahagarariye amakoperative ahinga imboga ku bwunganizi bw’ikigo cy’Abayapani gishizwe iterambere mpuzamahanga (JICA), bungurana ibitekerezo ku byakwitabwaho kugira ngo umusaruro w’imboga wiyongere mu karere ka Bugesera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka