Raporo ya “Doing business” muri EAC ishobora gushyira u Rwanda ku mwanya mwiza
Raporo yakozwe na Banki y’isi hamwe n’ikigo IFC mu mwaka ushize wa 2012 igaragaza imiterere y’ishoramari mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasizuba (EAC), ishobora kuza gushyira u Rwanda mu myanya ya mbere, hashingiwe ku byagendeweho mu kuyikora, bigizwe ahanini n’ishyirwaho ry’amategeko yorohereza ishoramari.
Mu byashingiweho hakorwa iyo raporo, harimo kureba igihe gutangiza ubucuruzi bimara, no koroherezwa kubona impushya zo kubaka, niba amashanyarazi aboneka, kwandikisha imitungo, itangwa ry’imisoro, niba igihugu gifite ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kubona inguzanyo yo gukora ubucuruzi.
Iyi raporo inareba niba mu gihugu runaka hari amategeko yo kurengera abashoramari, niba hari amasezerano agenga ubucuruzi n’ishoramari, ndetse no gukemura ibibazo hamwe no guha abaturage benshi imirimo.
“U Rwanda ruraza kugira umwanya mwiza bitewe n’uko ibyagendeweho byose byubahirizwa, kubera ko hashyizweho amategeko agamije kurengera ishoramari”; nk’uko Nassan Gashayija ukorera Ministeri ishinzwe umuryango w’Afurika y’uburasirazuba mu Rwanda (MINEAC), yatangaje.
Gashayija yavuze ko Banki y’isi na IFC byashimiye u Rwanda kuba rufite amategeko agamije guteza imbere ishoramari, aho rwabiherewe amanota ya mbere, ariko ngo hakaba n’aho rwahawe amanota yo hagati kugirango rurusheho kwihutisha ishyirwaho ry’amategeko atarajyaho, no kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko asanzweho.
Peter Ladegaard wo mu itsinda ry’abakorera Banki y’isi, akaba ashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ishoramari muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo, yavuze ko iyi raporo yigenga, kuko yakozwe habajijwe abanyamategeko n’abashoramari batandukanye mu Rwanda, ngo bikaba bitandukanye n’uko habazwa abanyapolitiki.
Raporo ya “Doing business” y’umwaka wa 2012-2013 yakozwe ku rwego rw’isi na Banki y’isi, ifatanyije na “International Finance Corporation IFC”, yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika y’uburasirazuba, irushyira ku mwanya wa gatatu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ndetse inarushyira ku mwanya wa 52 mu bihugu 185 byo ku isi.
Ubu hari byinshi byahindutse kandi bikirimo guhinduka ku rwego rw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, aho ibi bigo bikora za raporo birimo kugenda noneho bigenzura imiryango y’ibihugu cyangwa akarere ku kandi.
Iyi raporo ikaba iri butangazwe mu masaha make ari imbere, kuri uyu wa kane tariki 02/05/2013.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Izi raporo nizizajya zisohoka muzajye mutumenyesha ibirimo mu make kandi mutwereke ingaruka bigira ku bukungu n’imibereho mwiza y’abaturage. Ikindi muzajye mutwereka aho itanga opportunities kuko iyo bagushima aha ni ukuvuga ko uhafite amahirwe kurusha abandi ukaba ugomba kuyagenderaho uyongera kugira ngo abandi bakubonemo isoko bityo winjize cash zitubutse.
Turanezerewe kandi buri munyarwanda wese ashimishijwe n’urwego u Rda rugezeho .. uburyo rugenda rwerekana isura nziza mu hanga ..
Waoo!! Igihugu gifite icyerekezo , giha ikizere abagituye n’abakigana..bravo Rda.
Nta gushidikanya urwanda ni urwambere muri EAC kuko hari raporo mperutse gusoma yerekana urwanda ari urwa gatatu muri africa yo munsi y’ubutayu bwa sahara,aho imbere yacu hari saouth africa na mauritius.