Nyagatare: Nyuma yo kwinangira ubu barishimira umusaruro w’ibigori

Iyo waganiraga n’abaturage bo mu mirenge ya Matimba na Musheri ho mu karere ka Nyagatare, benshi wasangaga binubira uburyo Leta yabategetse guhinga ibigori mu kibaya cya Rwentanga ariko ubu barishimira ko babihinze.

Iyo ugeze muri iyi mirenge yombi, usanga abaturage ahubwo bicuza bakanifuza gusaba Leta imbabazi, ku bw’igitekerezo cy’iterambere yabagejejeho nyamara bakabanza kucyamagana.

Bamwe mubaturage twaganiriye badutangarije ko bishimira cyane umusaruro bakuye mu gihingwa cy’ibigori, aho benshi bemeza ko nta n’ikindi gihingwa bumva barutisha ibigori.

Madarina Mukarugero w’imyaka 61 ubusanwe yahingaga uruvangitirane rw’imyaka kuri hegitari eshatu z’ubutaka, ariko agakuramo umusaruro ugerwa kumashyi. Gusa ngo nyuma yo kubona ko ibyo Leta yabakanguriraga byaribyo, umukecuru Madarina avuga ko umusaruro yabonye mu bigori wamutunguye cyane.

Callixte Nzaramba, umuhinzi nawe wahinze mu gishanga cya Rwentanga atangaza ko umusaruro babonye ushimishije.

Agira ati “Nahinze hegitari esheshatu z’ubutaka none ndateganye gukuramo toni zitari munsi ya 30 z’ibigori. Ikimaze kudushimisha n’uburyo twakanguriwe kwibumbira muri koperative, ubu nkaba nizeye kugera kuri byinshi.”

Igishanga cya Rwentanga cyatunganyijwe na MINAGRI, ahashowemo akayabo ka miriyoni eshanu z’amadorari. Abaturage bagihingamo bazajya basorera ubutaka buri gihembwe cy’ihinga.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka