Gisagara: Ku munsi w’umurimo haremewe abatishoboye 109 batozwa gukora bakiteza imbere
Ubwo hizihizwaga umunsi w’abakozi tariki 01/05/2013, mu karere ka Gisagara batashye ibikorwa by’iterambere binyuranye abaturage bo mu murenge wa Mamba bagezeho ndetse abakozi b’akarere baremera abatishoboye 109 bafungurizwa konti mu SACCO yabo.
Hatashywe amazu agenewe gucumbikira abagenzi yubatswe na koperative y’abajyanama b’ubuzima, hatahwa inzu ya COOPEDU ariyo koperative igura igahunika imyaka mu murenge wa Mamba. Hatashywe kandi uruganda rwa koperative y’abahinzi b’ibigori ruzabitunganya rubikuramo ifu, ndetse ‘inyubako ya SACCO Mamba.
Nk’uko byagiye bigaragara gukorera muri koperative ngo bifite akamaro kanini kuko bituma abantu bagirana ubucuti bakunganirana no mu bihe bikomeye mugenzi wabo ashobora kugira.

Mutabazi Etienne wo muri COPEDU igura ikanahunika imyaka yatanze ubuhamya bw’ukuntu yahishije inzu yakoreragamo agahomba burundu, ariko abanyamuryango babana muri koperative bamuteranyirije amafaranga ibihumbi 100 ashobora kongera gukora.
Ashishikariza abantu bose gukora ibyo bakora ariko bakibuka no gukorera muri koperative kuko baba bungutse abavandimwe babarwanaho bageze mu bihe bikomeye.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, yashimye amakoperative yageze ku bikorwa by’indashyikirwa babikesha umurimo, asaba buri wese gukora ashyizeho umwete agamije gutera imbere, anabasaba kandi kongera amasaha yo gukora.

Ati: “Niba dushaka gukira dutekereze gukora amasaha menshi kuko umuntu arajya guhinga saa sita agahinguka akajya mu kabari bukira nta kindi akoze, ku buryo iyo ubaze usanga ayo yariye ntaho ahuriye n’ayinjijwe. Dushake ibindi dukora nyuma yo guhinga kuko akazi si uguhinga gusa.”
Mu karere ka Gisagara abatuye umurenge wa Mamba ndetse n’indi mirenge muri rusange bagiriwe inama yo gukora bongera igihe cyo gukora kandi bagakorana n’ibigo by’imari iciriritse kuko ari bwo buryo bufasha guteza umuntu imbere.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|