Ibihugu bya EAC bigomba gusangira ingamba bifite, kugira ngo bigire ishoramari rikomeye ku isi

Raporo y’uyu mwaka wa 2013 ya Banki y’isi ifatanyije na IFC, isaba umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EAC), gutanga inguzanyo ku bikorera, kongera ingamba zo kurengera abashoramari ndetse no guhanahana ingamba buri gihugu gifite, kugira ngo uyu muryango uhabwe icyizere gisesuye n’abashoramari b’isi yose.

Iyi raporo yatangarijwe i Kigali kuri uyu wa kane tariki 02/05/2013, ivuga ko umuryango wa EAC ufite umwanya utari mwiza w’117 mu korohereza ubucuruzi n’ishoramari, mu bihugu 185 ku isi byemeye kugenzurwa kugirango bibe byashorwamo imari.

Nyamara ngo iyo uyu muryango uza kubahiriza ingamba 11 zo korohereza ubucuruzi, kandi buri gihugu kigasangiza bigenzi byacyo uburyo kibirusha, uba warahawe umwanya wa 26 ku rwego rw’isi, uhwanye n’uwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zizwiho kuba zifite isoko mpuzamahanga ry’ibintu bikenerwa cyane.

Muri rusange buri gihugu kigize EAC gifite aho gikomeye cyane mu korohereza ishoramari, ariko u Rwanda rukomeje gufata umwanya wa mbere muri EAC n’uwa 52 mu ruhando mpuzamahanga, u Burundi bwo bukomeje kuza ku isonga mu guteza imbere ingamba nyinshi kugirango ruhindure umwanya mubi rusanzweho w’159.

Raporo ya “Doing Business in the East African Community 2013”, ishimira u Burundi kuba bwihutisha itangizwa ry’ubucuruzi, gusaba ibintu bike abashoramari bifuza kubaka, kwandikisha umutungo no kwihutisha ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Iyi raporo ishima u Rwanda kuba rwubahiriza muri rusange ingamba 11 zorohereza ishoramari, by’umwihariko rukaba ruza ku isonga mu korohereza abashoramari kubona amashanyarazi ku giciro kiri hasi, ndetse no kubafasha kubahiriza amasezerano, aho uwikorera atanga ikirego cye mu buryo bumworoheye bw’ikoranabuhanga.

Ingamba 11 za Banki y'isi zigomba kubahirizwa, kugirango igihugu cyorohereze abashoramari kugikoreramo.
Ingamba 11 za Banki y’isi zigomba kubahirizwa, kugirango igihugu cyorohereze abashoramari kugikoreramo.

Igihugu cya Kenya kiza ku isonga mu gusaba imisoro mike kandi mu buryo bwihuse, ariko na none Rwanda rukarushaho korohereza abatanga imisoro mu buryo bwihuse bw’ikoranabuhanga.

Tanzania irashimwa kuba yoroshya itangizwa ry’ubucuruzi, kuko ngo yakuyeho gusaba ibyangombwa byinshi byo kugenzura uwifuza gukora ubucuruzi, birimo ibyangombwa by’ubuzima n’ubutaka; ariko ikaba inengwa guhenda impushya zo kubaka no kubangamira ibicuruzwa byinjira imbere muri icyo gihugu.

Uganda nayo ishimwa na Banki y’isi hamwe na IFC kuba yarashyizeho amahame agenga itangwa ry’avansi ku bakora ubucuruzi, haba ku bayitanga cyangwa abayihabwa no kuborohereza kuyishyura; ariko icyo gihugu kikanengwa kubangamira iyandikwa n’ihererekanywa ry’umutungo.

“Birasaba ko buri gihugu kirebera ku kindi kugirango ayo manota mabi tureke kuyagira, ndetse tukarenzaho tugakemura n’ibindi bibazo birimo ruswa, imbogamizi zidashingiye ku mahoro no gukangurira abaturage kumenya ko isoko rya EAC ari rinini bagakora cyane”, nk’uko Ministiri ushinzwe EAC mu Rwanda, Monique Mukaruriza yasobanuye.

Inama yo kumenyeshwa raporo ya Banki y’isi n’ikigo “International Finance Corporation”, yari iyo guhwitura ibihugu bigize umuryango wa EAC, bikamenya ko abashoramari badashobora kubigana ku bwinshi mu gihe bidakemuye imbogamizi zivugwa muri iyo raporo.

Yitabiriwe n’ubuyobozi bw’umuryango wa EAC, abanyamabanga muri za Ministeri zishinzwe umuryango wa EAC za buri gihugu, ndetse na ba nyiri gutangaza ubushakashatsi, ari bo Banki y’isi na IFC.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka