Abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri barinubira ukudahembwa neza

Abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri barinubira ko imishahara yabo iza itinze ndetse no kudahabwa agahimbazamusyi kabo nk’uko bakemerwa. Ibi ngo bigira ingaruka ku mitunganyirize y’inshingano zabo.

Aba bakozi bavuga ko baheruka guhembwa tariki 26/04/2013 bahabwa amafaranga y’ukwezi kwa gatatu, ndetse ngo hari ibirarane by’agahimbazamusyi by’amezi abiri batarahabwa,ibintu bavuga ko bitari bikwiye mu kigo gikomeye nk’ibitaro bya Ruhengeri.

Aba bakozi bavuga kandi ko uretse kuba umushahara wabo uza ubatunguye bityo bakaba batategura igikorwa runaka bazawukoresha, ngo banabangamiwe n’ubusumbane mu mishahara kandi bafite impamyabushobozi zingana n’inshingano zimwe, ibintu byasizwe n’ubuyobozi bwabanjirije uburiho.

Dr Ndekezi Deogratias, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, yizeza abakozi ko ubusumbane bugaragara bugiye kuvaho, gusa ngo iby’itinda ry’imishahara biterwa n’ababa babafitiye imishahara batinda kubishyura.

Ati: “Turimo turagerageza kureba uburyo byazatungana bakajya bahemberwa igihe. Abatabashije guhemberwa diploma zabo, n’abantu wenda bashobora kuba batarazana ibyangombwa byabo byose uko bisabwa”.

Koperative igamije iterambere ry’abakozi ba Ruhengeri ndetse no kubunganira, ni kimwe mu byavuye mu munsi mukuru w’abakozi, wizihijwe bwa mbere muri ibi bitaro dore ko bemeza ko mu myaka itatu ishize batajyaba banamenya ko uyu munsi wabaye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Musengere abakozi bibi Bitaro,kuko basa nabadahembwa pe.ubuzima kuri bo bwifashe nabi, mugihe bakora amasaha y’ikirenga bo nawubitayeho,Nabo gutabarirwa hafi.nahanyu

papi yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

ahubwo aho bukera ubuzima burahagarara

toto yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka