Abamotari bakora amakosa nkana bagiye kujya bakurikiranwa n’inkiko

Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi wongeye gukaza umurego mu guhangana n’abamotari batubahiriza amategeko y’umuhanda, hashyirwaho itegeko ryo kujya bakurikiranwa mu nkiko na moto zabo zigahagarikwa.

Muri iyi minsi ishize moto zari zongeye kuza ku isonga mu guhitana abantu benshi mu mujyi wa Kigali, baba abagenzi n’abazitwaye, nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wari bakomoreye abamotari kutazongera gufunga moto zabo mu gihe bakoze amakosa.

Nyuma yo kubona ko imbabazi bari bahawe ahubwo arizo zongeje umurego mu mpanuka za hato na hato, moto zongeye gukanirwa kuko uzagaragarwaho amakosa yateza impanuka azajya yakwa moto akanakurikiranwa mu nkiko.

Mu nama n’abayobozi b’amashyirahamwe y’abamotari, Polisi n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 02/05/2013, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, yatangaje ko guhera ubu nta kuzongera kujenjecyera abakora amakosa.

Yagize ati: “Polisi y’igihugu yiyemeje gushyiraho ubugenzuzi bwihariye ku bamotari abafatiwe mu makosa bakajya bahagarikwa. N’abo batorotse bahanwe nibiba ngombwa bafatirwe ibyemezo bijyanye n’amategeko mpanabyaha kuko uwo muntu uhagarikwa akanga guhagarara ashobora kuba afite n’ibindi byaha, afite n’ibindi bituma atoroka.

Niyo mpamvu abo bagomba gukurikiranwa mu buryo bwihariye na bya binyabiziga bigashakishwa”.

Supt. Felly R. Bahizi, ushinzwe Polisi yo mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, atangaza ko ibyo bizagerwaho ku bufatanye n’inzego zose zari zitabiriye icyo gikorwa, kandi akizera ko hari ikizahinduka mu mutekano wo mu muhanda.

Ati: “Tugiye kubishyra mu bikorwa. Hafashwe ingamba zemeranyijweho hagati ya Polisi n’abandi bafatanyabikorwa harimo RURA, RCA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative), harimo Umujyi wa Kigali n’abakora umwuga wo gutwara moto”.

Ibyaha Umuyji wa Kigali wihanangirije bigera kuri bitandatu birimo gutwara moto umumotari cyangwa umugenzi nta ngofero yambaye, gutwara imizigo itemewe kuri moto, gutwara abagenzi barenze umwe, kunyuza moto ahataramugenewe, kwanga guhagarara umupolisi amuhagaritse n’abatubahiriza amatara yo ku mihanda n’abatwara banyweye ibiyobyabwenge.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka